U Rwanda rwiteguye gusangira na Lesotho ubunararibonye mu miyoborere

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kurushaho gishimangira ubufatanye na Lesotho mu bijyanye n’imiyoborere kugira ngo bigirire akamara abaturage b’Ibihugu byombi.

Ni ibyo yagarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza Inama yiga ku miyoborere muri Lesotho, yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Matekane. Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Intebe yagarutse ku rugendo rw’u Rwanda mu miyoborere n’iterambere, ashimangira kandi ko ubufatanye hagati ya Lesotho n’u Rwanda bukomeje kwaguka no gukomera.

Yagize ati: “Twishimira cyane ibiganiro byo kungurana ibitekerezo n’ubumenyi byabaye hagati y’Ibihugu byombi mu myaka ishize, harimo no kwitabira Umwiherero w’Abayobozi muri Lesotho, kuko bigaragaza intego duhuje yo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye. Twiteguye kurushaho gushimangira ubwo bufatanye kugira ngo bugirire akamaro abaturage b’Ibihugu byombi.”

Umubano w’u Rwanda na Lesotho watangiye kubakwa mu 1983, ukaba ushingiye ku bwubahane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Wabagariwe n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo kugenderanirana kw’abayobozi b’impande zombi.

Muri 2024, Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Lesotho byasinye amasezerano y’imikoranire (General Cooperation Agreement) azagira uruhare mu gufasha ibihugu byombi kwagura imikoranire igamije inyungu ku mpande zombi.

By’umwihariko u Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zirimo n’iz’umutekano.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka