U Rwanda rwateye inkunga Malawi ya 200,000$ yo guhashya ibiza
Guverinoma ya Malawi yashimiye u Rwanda nyuma yo kuyitera inkunga ingana n’ibihumbi magana abiri by’amadolari (200,000$), agamije gufasha iki gihugu mu guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Ubutumwa bugaragara kuri twitter ya guverinoma ya Malawi buragira buti “Warakoze Guverinoma y’u Rwanda kuduha Sheki ya 200,000$ (angana na 181,176,356 z’Amanyarwanda) yo guhashya ingaruka z’ibiza. Malawi yishimiye iki kimenyetso kigaragaza ubuvandimwe buri mu bihugu bya Afurika. Ntabwo tuzabyibagirwa.”
Abayobozi mu muryango w’abibumbye, ukwezi gushize bavuze ko byibura abantu 115 bapfuye muri Mozambique, Malawi no muri Afurika y’Epfo, nyuma y’uko imvura nyinshi ikoze ku bagera ku 843,000 mu gace k’Amajyepfo ya Afurika bagasaba ubufasha bwihuse bwo gufasha mu guhangana n’iki kibazo.
Thank You @RwandaGov for cheque donation of USD $200,000 for disaster relief. #Malawi appreciates your kind #African brotherly gesture. #WeWillNotForget @MwNewsAgency @APMutharika @PaulKagame #MalawiFloods2019 #CycloneIdai pic.twitter.com/V41qxLumKD
— Malawi Government (@MalawiGovt) April 12, 2019
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, asubije KT Press agira ati “Iki ni ikimenyetso Guverinoma y’u Rwanda yakoze ishyigikira biriya bihugu bitatu byakozweho.”
Ibindi bihugu bikomeje gushyigikira ibihugu byakozweho, harimo na Zambiya yahaye ibyo kurya Malawi.

Ohereza igitekerezo
|
Muvandimwe ntabwo gukena bivuga kuba gito,bariya baturage Ibiza byarabazahaje p kuburyo uwagura umutima utabara wese yabafasha.rero gufasha singombwa ngo ube ukize ahubwo wanakwigomwa .
urwanda nuguterwa inkunga rugatera ibindi bihugu inkunga . rwanda waretse kwirarira koko wamanje wakemura ibiza bikugarije karibyinshi ibibyose byicwa nabayobozi birirwa muma v8 arimitsi yabaturage barya ariko umenya mugira ngotwese tubayeho neza ...