U Rwanda rwasabye Afurika gukomeza guherekeza Sudani y’Epfo mu rugendo rw’amahoro

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bya Afurika gukomeza gushyigikira no guherekeza Sudani y’Epfo mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro agamije kurangiza burundu amakimbirane amaze igihe muri icyo gihugu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 15 Gashyantare 2026, i Addis Ababa muri Etiyopiya, mu nama ya Komite yihariye ya Afurika Yunze Ubumwe (AU) ishinzwe Sudani y’Epfo (C5).

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, u Rwanda rushimira Perezida Cyril Ramaphosa watumije iyo nama, igamije kugaragaza ubufatanye n’ubumwe n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo.

Yagaragaje ko iyo nama yongeye gushimangira ubushake bwa Afurika Yunze Ubumwe bwo guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Yasubiwemo yo mu 2018 agamije gukemura amakimbirane muri Sudani y’Epfo, ashimangira ko ari yo nzira ifatika iganisha ku mahoro arambye.

Minisitiri w’Intebe kandi yashimye Komite y’Abaminisitiri yagiriye uruzinduko i Juba muri Mutarama 2026, rwashimangiye ubufatanye mu gushyigikira inzira y’amahoro no gutegura amatora ateganyijwe mu Kuboza uyu mwaka.

Yibukije ko mu gihe Sudani y’Epfo iri kugana ku musozo w’igihe cy’inzibacyuho, hakenewe ko umugabane wa Afurika ukomeza kuyiherekeza binyuze mu nzego zashyizweho na AU, zirimo Komisiyo yayo, Ibiro by’Intumwa Yihariye ya Perezida wa AU ndetse na Komite yihariye ya C5.

Dr. Nsengiyumva yashimye Perezida Salva Kiir ku ntambwe imaze guterwa mu kubungabunga amahoro no mu myiteguro y’amatora, agaragaza ko gukomeza kugaragaza ubushake bwa politiki no kubaka icyizere hagati y’impande zose bizaba ingenzi mu gushimangira ibyo byagezweho.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gusangiza Sudani y’Epfo ubunararibonye rufite mu bijyanye n’ubwiyunge n’iterambere nyuma y’amakimbirane, ndetse no gukomeza gushyigikira ibikorwa by’amahoro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka