U Burusiya bwatangaje ko buzakomeza gufasha Mali mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro
Mu ruzinduko rw’akazi arimo muri Mali, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’U Burusiya Sergey Lavrov, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gutanga inkunga yacyo mu gushyigikira igisirikare cya Mali.
Mu biganiro yagiranye na mugenzi w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop na Perezida w’inzibacyuho Colonel Assimi Goita, Sergey Lavrov yashimye umubano mwiza uri hagati ya Moscow na Bamako.
Umubano wa Mali n’u Burusiya mu bya Dipolomasi si uwa none, kuko watangiye mu kwezi k’Ukwakira 1960, nyuma y’amezi macyeya u Burusiya icyo gihe bwitwaga ‘Soviet Union’ bwemeye Mali nk’igihugu kigenga.
Mu 1992, Mali nayo yemeye u Burusiya nk’igihugu gisimbuye ‘Soviet Union’ kuko yari imaze guseswa, uhereye ubwo, ibyo bihugu byagiye bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo ibijyanye na politiki, ubukungu, igisirikare n’ibindi.
Aganira n’itangazamakuru mu ruzinduko yari arimo aho muri Mali, Minisitiri Lavrov yagize ati, " Umwaka ushize, ndetse no mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo (2023), hari ibikoresho bijyanye birimo indege zaturutse mu Burusiya byoherejwe, ibyo akaba ari byafashije igisirikare cya Mali kwitwara neza mu bikorwa cyakoze mu minsi ya vuba aha, byo kurwanya imitwe y’iterabwoba, n’ubu ikigaragara ku butaka bwa Mali.
Ikindi cyiciro cya kabiri cy’indege zigenewe icyo bikorwa n’ubundi, nazo ziherutse kuza, ku itariki 19 Mutarama 2023."
Abayobozi b’igisirikare cya Mali batangaje ko ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya asuye Mali, urwo ni uruzinduko rwa gatatu Lavrov agiriye ku Mugabane w’Afurika guhera muri Nyakanga 2022, mu rwego rwo gutsura umubano, na cyane ko ubu ngo u Burusiya busa n’ubwasanze mu bwigunge nyuma yo gufatirwa ibihano kubera gutera Ukraine.
Uruzinduko rw’uwo muyobozi muri Mali kandi ruje nyuma gato, y’uko mu cyumweru gishize, Umuryango w’Abibumbye ‘UN’ wasabye ko habaho iperereza ryigenga, ryo gukurikirana nib anta byaha by’intambara cyangwa se ibyibasira inyoko-muntu byaba bikorwa n’ingabo za Guverinoma n’umutwe wigenga w’igisirikare cy’abacanshuro ukomoka mu Burusiya uzwi ku izina rya ‘Wagner Group’ muri Mali.
Umubano w’u Burisiya na Mali mu by’ubukungu ni ikintu Mali nayo iharanira gushimangira kuko biyifasha kubona ibikomoka mu Burusiya ikenera, mu buryo bworoshye nk’uko byasobanuwe n’abayobozi b’ibyo bihugu.
Lavrov yagize ati, u Burusiya" buzakomeza gutanga inkunga yose ya ngombwa ku nshuti zacu, atari mu bijyanye n’ubukungu n’iterambere ry’ubucuruzi gusa, ariko n’ubundi butabazi bukenewe. Inshuti zacu z’Abanya-Mali zifite ibyo zifuza muri uru rwego, kandi bigenda bigerwaho”.
Kuva ‘Coup d’Etat yo mu 2020 ibaye, ubutegetsi bw’igisirikare bwagiyeho muri Mali, ngo bwatangiye gukorana cyane na Moscow , na cyane ko ubwo butegetsi bwari bwafatiwe ibihano n ’umuryango ‘ECOWAS’ ugizwe n’ibihugu bituranye na Mali.
Umwaka ushize wa 2022, Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yabwiye Mali ko Moscow yiteguye gukomeza gukorana na Mali mu gihangana no gutsinda imitwe y’iterabwoba yitwaza intwaro. Ikindi kandi yanayisezeranyije Lisansi, ifumbire, n’ibiribwa bifite agaciro ka Miliyoni 100 z’Amadolari ‘$100 million’.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop aganira n’abanyamakuru mu gihe cy’urwo ruzinduko rwa Minisitiri Lavrov yagize ati, " Turashima intambwe zikomeje guterwa n’abayobozi b’u Burusiya mu rwego rwo gufasha igihugu cyanjye kugera ku by’ibanze gikeneye, cyane cyane muri iki gihe cy’ihungana ry’ubukungu ku rwego rw’Isi.
Diop yongeyeho ko ubufatanye n’u Burusiya bwageze ku musaruro ufatika mu rwego rw’ubwirinzi n’umutekano by’igihugu cya Mali, ariko ko Mali n’ubu ikomeje urugamba rwo kurwanya ibyihebe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|