Tunisia: UN yamaganye ihohoterwa rikomeye rikorerwa abimukira barohorwa mu Nyanja

Umuryango w’Abibumbye (UN) wongeye kuvuga ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abimukira muri Tunisia, nyuma y’uko hatangajwe raporo yakozwe n’inzobere za UN zishinzwe uburenganzira bwa muntu, aho muri iyo nyandiko yakozwe n’izo nzobere bamaganye iryo hohoterwa rimaze igihe rikorwa muri icyo gihugu.

Abimukira baturuka hirya no hino muri Afurika bagerageza guhungira mu Burayi banyuze mu Nyanja ya Meditarane
Abimukira baturuka hirya no hino muri Afurika bagerageza guhungira mu Burayi banyuze mu Nyanja ya Meditarane

Muri iyo raporo, yagiye hanze ku wa mbere tariki 14 Ukwakira 2024, byatangajwe ko gukubita abimukira bari mu Nyanja, kugerageza kurohamisha amato barimo, koherezwa ku ngufu mu bindi bihugu birimo Libya cyangwa se Algeria, kurasa ku bagerageje kugaruka muri Tunisia n’amaguru, ibyo ari bimwe mu bikorwa n’abashinzwe kurinda inkombe z’inyanja ndetse n’inzego z’umutekano za Tunisia.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Tunisia ishinzwe gutabara abimukira barohama muri iyo Nyanja, watangaje ko hari ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abo bimukira harimo kubasubiza mu Nyanja babohereza ahandi, bakoherezwa bashyizwe mu mato atarimo lisansi cyangwa se yakuwemo moteri kugira ngo barohome.

Muri iyo raporo byatangajwe ko abantu 265 batakaje ubuzima mu Nyanja ya Meditarane hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Nyakanga 2024, abandi 189 bashobora kwambuka amahoro mu gihe abandi 95 bo ngo baburiwe irengero muri iyo Nyanja.

Ibyo bikorwa byo guhohotera abimukira muri Tunisia, ngo biteye impungenge kuko muri Nyakanga 2024, Tunisia yongerewe igice igenzura muri iyo Nyanja.

Gusa, imiryango itari iya Leta ikorera aho muri Tunisia nka ‘SOS-Méditerranée’, wemeza ko Tunisia atari ahantu hizewe ku bimukira, kubera ko uwo muryango uvuga ko ihohoterwa rikorerwa abimukira muri Tunisia rikorwa harimo uruhare ruziguye rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kuko bimwe mu bihugu biwugize ngo biba bigamije ko ibihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika nka Tunisia n’ibindi bitangira abo bimukira bashaka kubigeramo banyuze mu Nyanja ya Mediterane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka