Thomas Lubanga yahamwe n’icyaha cyo kwinjiza abana mu gisirikare

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga, tariki 14/03/2012, rwahamije Thomas Lubanga icyaha cyo kwinjiza abana bari munsi y’imyaka 15 mu gisirikare hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.

Uwo muyobozi w’ishyaka UPC n’umutwe w’inyeshyamba wa FPLC warwaniraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu karere gakungahaye kuri zahabu ka Ituri yahamijwe n’urukiko uruhare yagize nk’umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba mu kwinjiza abana bato mu gisirikare.

Urukiko ruzamukatira mu minsi iri mbere, aho bishoboka ko azahabwa igihano k’igifungo kiri hagati y’imyaka 25 na 30 ariko uregwa afite uburenganzira bwo kuzashyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ubujurire igihe azaba atanogewe n’icyemezo cy’urukiko.

Imiryango iharanira ikiremwamuntu ivuga ko mu mirwano yabaye hagati y’amoko ya Hema na Lendu mu karere ka Ituri muri Kivu y’Amajyaruguru yahitanye abantu bagera ku bihumbi 600.

Lubanga wavutse mu mwaka w’i 1960 yatawe muri yombi n’ingabo zibungabunga amahoro muri Kongo mu mwaka wa 2005 hamwe na bamwe mu nyeshyamba yayoboraga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka