Yanduje SIDA abana b’umugore we ku bushake

Muri Tanzania, ahitwa Musoma, umugabo w’imyaka 60 witwa Msirari Muhere yahanishijwe gufungwa imyaka irindwi (7), nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwanduza ku bushake Virusi itera SIDA umwana w’umugore we, umwana wandujwe SIDA, afite imyaka itandatu. Uwanzuro w’Urukiko watangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023.

Ni urubanza rwahawe nomero ‘7/2023’ rwari rwaraburanishijwe mu n’urukiko rwo mu Karere ka Tarime muri Kamena 2021, umwanzuro rwarwo utangazwa mu Ugushyingo 2022, aho umucamanza yari yanzuye ko uwo mugabo ukurikiranyweho icyo cyaha atanga amande y’Amashiringi ya Tanzania 200.000 cyangwa se agafungwa imyaka itanu muri Gereza.

Nyuma y’uwo mwanzuro w’urukiko wa mbere, uwo mugabo yishyuye ayo mande yategetswe, maze ararekurwa asubira mu buzima busanzwe.

Ariko Ubushinjacyaha bwaje kujurira muri uyu mwaka 2023, nyuma buvuga ko uwo mwanzuro wafashwe n’urukiko mu 2022, unyuranyije n’itegeko nomero 28 ryo mu mwaka 2008 ryerekeye ibyo gukumira kwanduza virusi ya SIDA, aho muri Tanzania.

Timoth Swai, uhagarariye Ubushinjacyaha muri iyo dosiye, yagize ati, " Iryo tegeko rivuga ko, umuntu wese uzahamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza Virusi ya SIDA ku bushake, azahanishwa gufungwa imyaka itanu kugeza ku icumi, ntiyateganyije ko umuntu yahitamo gutanga amande mu cyimbo cyo gufungwa”.

Swai yasobanuye ko mu 2018, Muhere ukurikiranyweho icyo cyaha cyo kuba yaranduje umwana SIDA ku bushake, yashatse umugore wa kabiri, ariko amushaka afite abana batatu, yiyemeza kumutungana nabo.

Nyuma ngo abo bashakanye bagiranye ibibazo mu mibanire, biza kurangira umugore agiye ariko abana be abasiga kuri uwo mugabo bari bashakanye.

Hashize igihe, uwo mugabo n’umugore baje kongera kwiyunga, bongera kubana, ariko muri uko kubana, umugore aza kumenya ko uwo mugabo yamwandurije abana SIDA ku bushake.

Yagize ati, " Umutangabuhamya yagaragaje ko Muhere yafashe urushinge avoma amaraso y’umwana mukuru we wo ku mugore mukuru wari waranduye SIDA, ayatera abana babiri b’uwo mugore we wa kabiri, nyuma biza kugaragara ko umwe muri abo bana, uw’umuhungu ari we wandujwe SIDA”.

Muhere n’umugore mukuru, bafite virusi itera SIDA, n’umwana wabo yarayivukanye, nyuma yo gushwana n’uwo mugore we wa kabiri, ngo yahisemo kumuhemukira amwanduriza abana SIDA, kuko batari abana be, yari yarabatahanye muri urwo rugo, nk’uko Umushinjacyaha yakomeje abisobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jyewe imwaka itanu arimikye kuko ntaho bitaniue kokwica umuntu. Yarigufungwa ubuzima bwiwe bwose.

Bite yanditse ku itariki ya: 1-06-2023  →  Musubize

Ubwo abashyizeho ayo mategeko bagendeye kuki!!umuntu wanduje undi Sida kubushake agomba guhanishwa burundu kuko nukwica umuntu urubozo

lg yanditse ku itariki ya: 1-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka