Tanzania: Polisi yafashe ababyeyi babeshye ko umwana wabo yapfuye nyuma akazuka

Polisi yo muri Tanzania yafashe umugabo witwa Wilson Bulabo n’umugore we witwa Helena Robert, nyuma yo kuvumbura ko babeshye ko umwana wabo w’imyaka umunani y’amavuko yapfuye nyuma akazuka.

Uwo mwana abajijwe na Polisi, ngo yatangaje ko izina rye atari Mabirika nk’uko byari byatangajwe na Bulabo n’umugore we, ahubwo ko izina rye ari Musa.

Uwo mugabo n’umugore we, bavuze ko bashyinguye umwana wabo, iminsi 10 mbere y’uko uwo mwana witwa Musa aboneka mu mudugudu w’abaturanyi witwa Mwangika, ni ko gutangira kuvuga umwana wabo wapfuye yazutse.

Ubu uwo Wilson Bulabo n’umugore we Helena Robert, barafunze muri Gereza, kubera kubeshya Polisi ko umwana wabonetse mu mudugudu w’abaturanyi babo nyuma y’uko yari yarabuze, ari umwana wabo wari warapfuye.

Komanda wa Polisi ya Mwanza, Wilbrod Mutafungwa, yasabye ko imva y’umwana washyinguwe yatabururwa, nyuma yo gutaburura umwana washyinguwe, ibisubizo byaje kugaragaza ko uwo mwana witwa Musa atari uwa Bulabo n’umugore we ku buryo bw’amaraso nk’uko bari babibeshye.

Uwo mwana wabonetse mu mudugudu uturanye n’uwo Bulabo n’umugore we batuyemo, witwa Musa, ngo ameze neza, aracyafitwe na Polisi imwitaho, kugeza igihe azabonera ababyeyi be nyabo bazabonekera.

Uwo mwana ntarashobora kuvuga amazina y’ababyeyi be nyabo, cyangwa se aho bari batuye, nk’uko byatangajwe na Komanda wa Polisi Mutafungwa,aganira na Televiziyo ya East Africa TV, aho yavuze ko ababyeyi b’umwana wapfuye bamushyinguye iminsi 10 mbere y’uko Musa aboneka muri uwo mudugudu yabonetsemo. Bityo rero ngo bishoboka ko bibagiwe isura y’umwana wabo.

Komanda yaboneyeho asaba ababyeyi baba barabuze umwana wabo kuza kuri sitasiyo ya polisi bitwaje ibimenyetso byerekana ko ari uwabo koko.
Mu gihe cyose atarobona ababyeyi be, ngo azakomeza kwitabwaho, anabazwa kugeza igihe bizakundira ko yongera guhuzwa n’umuryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ba Gatare ni benshi ariko iki gitekerezo mbonye hano ntabwo ari icyange kandi sinkishyigikiye! Murakoze. Gatare Peter

Gatare yanditse ku itariki ya: 10-05-2023  →  Musubize

@ Gatare Peter,kuba utemera icyo gitekerezo,ni ubureganzira bwawe.Icyangombwa nuko igitekerezo cya Gatare gihuye nuko bible ivuga.

masabo yanditse ku itariki ya: 10-05-2023  →  Musubize

Abantu benshi ntabwo bemera umuzuko.Ahubwo bemera ko iyo umuntu apfuye aba yitabye imana.Ukuli ni ukuhe?Dukurikije inyigisho za Yezu,umuntu iyo apfuye ntabwo aba yitabye imana,ahubwo iyo yirindaga gukora ibyo imana itubuza,ajya mu kuzimu,akamera nk’usinziriye,imana ikazamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Igihe Lazaro yapfaga,ntabwo Yezu yavuze ko yitabye imana,ahubwo yavuze ko asinziriye.

gatare yanditse ku itariki ya: 10-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka