Tanzania: Perezida Suluhu yategetse ko inyubako zose zo muri Kariakoo zigenzurwa

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yategetse ko hashyirwaho itsinda rishinzwe gukora ubugenzuzi ku nyubako zose mu Mujyi wa Dar es Salaam, cyane cyane izo mu gace ka Kariakoo nyuma y’uko imwe muri zo iguye hejuru y’abantu igahitana 16 abandi 86 bagakomereka.

Nyuma y'impanuka yahitanye abagera kuri 16, Perezida Suluhu yasabye ko inyubako z'aho iyo mpanuka yabereye zikorerwa igenzurwa
Nyuma y’impanuka yahitanye abagera kuri 16, Perezida Suluhu yasabye ko inyubako z’aho iyo mpanuka yabereye zikorerwa igenzurwa

Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko mu butumwa bwo mu buryo bwa videwo, Perezida Samia Suluhu, ubu uri muri Brazil mu nama ya G20, yatanze ku cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2024, yijeje abaturage ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje gukorwa neza.

Perezida Suluhu yasobanuye ko icyo Leta yabanje gushyira imbere ari ukurokora abantu bari baheze munsi y’ibikuta byabagwiriye, ibyo bikaba ari byo byatumye iperereza ku cyatumye iyo nyubako isenyuka, rikererwa gutangira.

Perezida Samia Suluhu Hassan yagize ati, “Nyuma y’iyo mpanuka ibabaje, nabwiye Minisitiri w’Intebe, ko ayobora itsinda ry’abakora ubugenzuzi bw’inyubako, bagakora igenzura, kugira ngo dushobore kumenya uko ubuziranenge bw’inyubako zo muri Kariakoo buhagaze”.

Perezida Suluhu yavuze ko Polisi izakusanya amakuru akenewe agomba gutangwa na ba nyir’iyo nyubako yasenyutse, basobanura ibijyanye n’uburyo yubatswemo, kandi ibizava mu iperereza ngo bizatangazwa mu ruhame, kandi Guverinoma izakora ibisabwa byose kugira ngo iryo perereza rigere ku bisubizo bikwiye.

Ikindi kandi, Guverinoma ya Tanzania yiyemeje ko izishyura ikiguzi cyose cy’ubuvuzi ku bakomeretse barimo kwitabwaho kwa muganga, kandi ifashe no kugira ngo abapfuye bashyingurwe mu cyubahiro gikwiye.

Abantu 16 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye
Abantu 16 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye

Perezida Samia yakomeje agira ati, "Dukomeje kwakira amakuru y’ibikorwa by’ubutabazi atangwa na Minisitiri w’Intebe, turahumuriza kandi twifatanyije n’imiryango yahuye n’ingaruka z’iyi mpanuka ibabaje. Guverinoma izakomeza gutanga ibisobanuro kugeza ubwo ibikorwa by’ubutabazi bizaba birangiye”.

Kugeza ubu iperereza ryatangiye ku cyateye iyo mpanuka, ariko Perezida Samia Suluhu Hassan yashimangiye ko ubu ikihutirwa kurushaho ari ukubanza kurokora ubuzima bw’abantu baheze munsi y’ibikuta by’inzu, kuko ubu ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje no kuri uyu munsi wa gatatu kuva impanuka ibaye kandi imibare y’abakiri muri iyo nyubako ngo ntabwo iramenyekana, gusa kuko impanuka yabaye saa tatu za mu gitondo abantu benshi batagera mu kazi, ngo bitanga icyizere ko abantu bari barimo batari benshi cyane.

Yagize ati, "Icyo twashyize imbere nk’ikihutirwa kurushaho, ni ukurokora abantu baheze munsi y’ibikuta byasenyutse, kugeza ubu ntituramenya impamvu zijyanye n’imyubakire zatumye iyo nyubako isenyuka, kuko intego yacu ya mbere ni ugutabara ubuzima”.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugeze uyu munsi tariki 18 Ugushyingo 2024, hari abantu bashoboye kuvugana bari munsi y’ibikuta byaguye, bakiri bazima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanj kbasuhuza, j mba i Burundi,ninah mvuka hama Pol sana kwaboba tanzania nimiryang yab bahuy ibyo byago.ah i kariakno. ham prezida w tanzania yakz ikint ciza yubahwe.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 18-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka