Tanzania: Leta yajyanywe mu nkiko kubera itegeko ribuza umukobwa utwite gukomeza kwiga

Umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore, washyikirije ikirego urukiko rwa Afurika ruharanira uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abaturage, uwo muryango ukaba wareze Guverinoma ya Tanzaniya kubera kubuza abakobwa batwite kujya mu ishuri.

Muri Tanzania kirazira ko umukobwa watwaye inda akiri mu ishuri arisubiramo kuko ngo yakwanduza bagenzi be imico mibi
Muri Tanzania kirazira ko umukobwa watwaye inda akiri mu ishuri arisubiramo kuko ngo yakwanduza bagenzi be imico mibi

Uyu muryango, mu itangazo washyize ahagaragara, wavuze ko kujya mu rukiko ari bwo buryo bwa nyuma wari usigaranye nyuma y’imyaka myinshi uharanira ko guverinoma ikuraho iryo tegeko.

Guverinoma ya Tanzaniya ntacyo iratangaza ku mugaragaro ku byerekeranye n’iki kirego.
Itegeko ryatowe mu 2002 ribuza umukobwa wese watwaye inda akiri ku ntebe y’ishuri kongera kurisubiramo.

Iri tegeko rivuga ko abakobwa bashobora kwirukanwa burundu mu ishuri kubera gutwara inda.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore yagiye isaba Guverinoma guhindura amategeko ariko uko Leta zigenda zisimburana nta muperezida n’umwe ugerageza kumva ko umukobwa ashobora gutwara inda akabyara agasubira mu ishuri.

Perezida Magufuli yigeze gutangaza ko atiyumvisha ukuntu umukobwa wamaze gutwara inda yasubira mu ishuri akiga neza. Uretse ngo kuba yajya ahagarika amasomo akajya konsa, ibi bikaba byatuma n’abandi bakobwa bararuka bakumva ko gutwitira ku ntebe y’ishuri nta kibazo kirimo, bityo ngo byakwanduza abandi bakobwa imico mibi.

Raporo ya Human Rights Watch ivuga ko byibuze abakobwa ibihumbi umunani (8,000) bo muri Tanzaniya birukanwa mu ishuri buri mwaka kubera gutwita.

Uyu muryango wavuze ko iryo tegeko nta kindi rikorera umwana w’umukobwa uretse ivangura kandi ko riteza ingaruka bene abo bakobwa zirimo iz’ubukene.

Iri tegeko kandi ngo rituma henshi mu miryango uburenganzira bw’umukobwa buhonyorwa akiri muto kuko hari ababyeyi bahitamo gukorera umwana wabo imigenzo ikunze kugaragara muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika no mu bihugu by’Abarabu aho abakobwa bakatwa imwe mu myanya ndagagitsina bakiri bato mu rwego rwo gutuma batararikira abagabo, ibyitwa ‘Female Genital Mutilation’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Arko Tanzania nayo ijye ishyiramo imiyaga nonese nkub umunt iyo amaze kubyar ntag yajy asiga umwan murugo bakamuha amata Nawe agakomez amashurii kugira azabone ukwabaho nuko arer umwan wee bitarinze bizan izindii ngaruk nkizoo zubuken bwahato nahato raa

Emelyne yanditse ku itariki ya: 22-11-2020  →  Musubize

Leta ya Tanzania yari ikwiriye koroshya kiriya cyemezo yafashe kuko bitinde bishyire kera izisubiraho.

Egide yanditse ku itariki ya: 21-11-2020  →  Musubize

Arikose soyons sérieux !ko umugore utwite ajya kuruhuka akazabyara none niba akuriwe muragirango yige ate? Ese ubundi umukobwa wiga cyane cyane mumashuri mato atwita ate?

Luc yanditse ku itariki ya: 21-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka