Tanzania: Inyubako yagwiriye abantu yica batanu abandi basaga 40 barakomereka
Muri Tanzania, abantu batanu (5) bapfuye abandi basaga 40 barakomereka nyuma y’uko inyubako y’umuturirwa ibagwiriye mu gace k’ubucuruzi ka Kariakoo mu Murwa wa Dar es Salaam.
Ni impanuka yabaye mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 2024, ikinyamakuru BBC kikaba cyatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje, abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano n’abashinzwe kurwanya inkongi.
Hari impungenge ko umubare w’abishwe n’iyo mpanuka ushobora kwiyongera, bitewe n’uko hari abakomeretse bikomeye kandi bivugwa ko hari n’abagwiriwe n’ibikuta byagorana guhita batabarwa.
Umwe mu babonye iby’iyo mpanuka iba, yavuze ko iyo nyubako yasenyutse bitunguranye mu saa tatu za mu gitondo, mu gihe abafundi bari mu kazi ko kongera imiryango ikorerwamo n’amaduka, ikaba yari inzu y’ubucuruzi kandi yatangiye gukorerwamo.
Umuvugizi w’urwego rushinzwe kuzimya inkongi, Komiseri Puyo Nzalayaimisi, yagize ati, ’’Turasaba abaturage gutuza kuko dukomeje gukorana umwete ibikorwa by’ubutabazi dufatanyije n’izindi nzego”.
Abo bakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Leta bya Muhimbili biri hafi y’aho habereye impanuka mu gace ka Kariakoo.
Prof. Mohamed Janabi, Umuyobozi mukuru w’ibyo bitaro bya Muhimbili yagize ati, ’’Abakomeretse, abenshi bamaze kwakirwa no guhabwa ubufasha bakeneye, bamwe tubemerera no gutaha, ubu dusigaranye abakomeretse cyane gusa”.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango y’ababuze ababo muri iyo mpanuka ndetse n’abayikomerekeyemo.
Ohereza igitekerezo
|