Tanzania: Abantu 254 bamaze kwandura COVID-19 barimo n’Umudepite

Mu gihugu cya Tanzania inama n’imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko yasabiwe guhagarikwa, nyuma y’uko umudepite bamupimye bakamusangamo icyorezo cya coronavirus.

Nubwo amazina y’uwo munyapolitiki atatangajwe, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wungirije, Tulia Ackson, yavuze ko umudepite aheruka kugirira ingendo mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Dar es Salaam, izingiro ry’ahari guturaka iki cyorezo covid-19 kurusha ibindi bice byose bya Tanzania, akemeza ko ari ho umudepite yanduriye virusi.

Inteko Ishinga Amategeko yatangiye ibyumweru bitatu bishize, by’ibihe bidasanzwe, ariko umubare muke w’abadepite ukaba ari wo wemewe mu cyumba cy’inteko, mu masaha make yo kuganira ndetse n’impaka zimwe na zimwe zikorwa hifashishijwe ikoranabuhnga rya ‘video conference’ hamwe n’abandi badepite bari mu ngo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai, we ashyigikiye igitekerezo cyo gukomeza ibikorwa by’inteko nk’ibisanzwe mu gihe cy’icyorezo, avuga ko ibikorwa by’ingenzi by’igihugu bigomba gukomeza.

Ndugai hamwe na Perezida John Magufuli, bo ntibakozwa ingamba zikaze nko gufunga ibikorwa bimwe na bimwe nk’insengero n’ibindi nk’ubucuruzi, kuko bavugako byatuma abaturage bicwa n’ubukene.

Kuri iyi ngingo, ntibemeranya na bamwe mu banyapolitike, aho hari abifuza ko Inteko Ishinga Amategeko ihagarikwa ndetse hagatangira igikorwa cyo gupima abadepite bose hagamijwe ko ubwandu bwa coronavirus budakwira mu cyumba cy’inteko, abagaragaye ko banduye bagashyirwa mu kato bakitabwaho n’abaganga.

Aganira n’ibitangazamakuru birimo na BBC, Zitto Kabwe, Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umuyobozi w’ishyaka ACT-Wazalendo, yagize ati “Ntihazabaho amategeko abiri, ku badepite no ku baturage. Abadepite bose bagomba gutegekwa kuguma hamwe kugira ngo hatagira ukwirakwiza iki cyorezo. Kuva mu ntangiriro twagiriye inama Inteko Ishinga Amategeko ko idakwiye gukomeza gukora kuko harimo ibyago byishi”.

Undi mudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi, Upendo Peneza, mbere yatanze igitekerezo cyo gufunga Umujyi wa Dar es Salaam kugira ngo wirinde ikwirakwizwa rya coronavirus.

Ati “Kubera ko Dar es Salaam ifite umubare munini w’abantu banduye ari na bo bagenda banduza abandi, abantu baho ntibagomba kwemererwa kujya ahandi mu bindi bice, kugira ngo bahagarike ikwirakwizwa ry’indwara mu tundi turere. Gusa hagomba kwemererwa kugenda ibicuruzwa na serivisi z’ibanze”.

Hagati aho imibare mishya ya Minisiteri y’Ubuzima ivugako hagaragaye abandi abantu bashya 84 banduye, abarwayi bashya bagaragaye mu turere 17 harimo Dar es Salaam (33), Arusha (4), Mbeya (3), Kilimanjaro (3), Pwani (3), Tanga ( 3), Dodoma (3) Manyara (2) Ruvuma (2) Morogoro (2) na Mwanza (3).

Abandi ni abo muri Rukwa (2), Lindi (1), Mara (1), Tabora (1), Mtwara (1), na Kagera (1).

Kugeza ubu imibare mishya y’abantu banduye coronavirus muri Tanzania igenda itumbagira aho kuri ubu igeze ku bantu 254 banduye, naho 10 bapfuye bahitanywe n’icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyamara president Magufuli yari yarabasezeranyije yuko bazasenga Imana ikabakiza Coronavirus.Impamvu nyamukuru Imana itumva amasengesho y’abantu,nuko bakora ibyaha byinshi.Aho gushaka Imana,abantu bishakira amafaranga,shuguri,politike,etc...Abantu bashaka Imana nibo bake,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Urugero ni abajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha (banga guhinduka).Niyo warara usenga bugacya.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka