Sudani y’Epfo: Imiryango 375 yasenyewe n’umwuzure

Muri Sudani y’Epfo, imvura nyinshi yateje umwuzure wibasiye igice cya Leta ya Jonglei, bituma imiryango 375 isenyerwa abandi bava mu byabo ndetse abenshi ntibafite aho kuba.

Sudani y'Epfo imiryango 375 yasenyewe n'umwuzure
Sudani y’Epfo imiryango 375 yasenyewe n’umwuzure

Iyi mvura yatangiye kugwa kuva ku wa mbere ikomeza no mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024.

Maper Kuot Akuei, ni umuyobozi mu Mujyi wa Bor, yagaragaje impungenge z’uko imyuzure yasize amazi yanduye, avuga ko bishobora gutera indwara zandura zirimo na Korera biturutse ku gukoresha amazi mabi.

Ati: "Amazi yaranduye, abantu bashobora gukurizamo kurwara izindi ndwara ziturutse kugukoresha amazi mabi, umusonga, impiswi n’izindi ndwara ziterwa no kunywa amazi mabi”.

Akuei yavuze ko iyi myuzure yagize ingaruka zikomeye ku baturage kuko yahitanye abana, abagore bakuramo inda, ndetse n’abageze mu za bukuru bakaba barapfuye.

Akuei avuga ko hazakomeza kubaho ingaruka kubera ko Leta itashyizeho ingamba zihamye zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Akuei yagaragje ko abajyanywe kwa muganga batarimo kubona ibyibanze, biturutse ku kuba hari imiti badahabwa kubera nta bushobozi bwo kuyishyura bafite.

Umuryango w’abibumbye watangaje ko abibasiwe n’imyuzure mu bice bya Leta ya Jonglei, muri Sudani y’Amajyepfo, bakomeje kugerwaho n’ingaruka zo kutagira ibyo barya n’aho kuba ndetse bakaba badahabwa ubuvuzi uko bikwiriye.

UN irasaba Leta gutanga ubutabazi bwihuse kugira ngo abagezweho n’ibiza bahabwe ubufasha ndetse abari kwa muganga bavurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka