Sudani y’Epfo: Hari impungenge z’icyorezo cya Cholera gikomeje kwiyongera
Umuryango mpuzamahanga w’Abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières), watangaje ko utewe impungenge n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Cholera muri Sudani y’Epfo byumwihariko muri Leta ya Upper Nile.
Iri tsinda ry’abaganga rivuga ko bihangayikishije cyane kuko icyorezo cya Cholera, cyakwirakwiriye mu buryo bwihuse nyuma y’uko umuntu wa mbere agitahuweho ndetse hagatangwa n’impuruza.
Kuri uyu wa gatanu, uyu Muryango w’Abaganga batagira umupaka (MSF), bavuze ko abantu 737 bamaze kwandura Cholera muri Malakal, Umurwa Mukuru wa Leta ya Upper Nile, iri mu Majyaruguru ya Sudani y’Epfo.
Zakaria Mwatia, ukuriye ubutumwa muri MSF muri Sudani y’Epfo, yagize ati: "Ibintu muri Malakal bikomeje kuba ingorabahizi, kandi dufite impungenge ko iki cyorezo gikwira no mu Turere bihana imbibi nka Tonga na Kodok."
Cholera ni indwara iterwa no kurya cyangwa kunywa ibyanduye, birimo agakoko kitwa Vibrio cholerae. Uyirwaye arangwa no kuruka, gucibwamo, ndetse no gutakaza amazi menshi mu mubiri ku buryo iyo atavuwe neza kandi vuba ashobora no gupfa.
Mu itangazo MSF yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko abaganga bayo bamaze gutegura ibitanda 100 byo kuvuriraho abarwayi ba Cholera, hafi y’ibitaro by’Umujyi wa Malakal, ariko hakiri icyuho gikomeye, cyane cyane ku kubona amazi ndetse n’ibikorwa byo kwifashisha mu isuku.
MSF yavuze ko guhera ku ya 3 Ukuboza, muri rusange Sudani y’Epfo yari imaze gutangaza abagera ku 1.526 banduye Cholera.
Iki cyorezo cyatangajwe bwa mbere mu mpera z’Ukwakira i Renk, undi Mujyi wo muri Leta ya Upper Nile, uyu ukaba ari ubwinjiriro bw’abakomeje guhunga intambara muri Sudani ihanganishije umutwe wa RSF n’Ingabo za Leta.
AlJazeera yatangaje ko MSF ivuga ko abantu barenga 850.000 ari bo bahunze bava muri Sudani berekeza muri Sudani y’Epfo mu mezi 18 ashize.
Iri tsinda ryongeyeho riti: “Urujya n’uruza rw’impunzi muri Sudani y’Epfo rukomeje guteza ibibazo muri ibi bihe nubundi bimaze kuba bibi, biradushyiraho kandi igitutu ku bibazo by’ubuzima bisanzweho."
Umuryango w’abibumbye wavuze ko mu kwezi gushize wabashije kwegeranya inkingo zirenga 280.000 za Cholera kugira ngo rutangire gutangwa mu Turere twagaragayemo icyo cyorezo cyatewe no kuba abaturage batabona amazi meza yo kunywa n’isuku nke.
Sudani y’Epfo ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku Isi, cyakomeje guhangana n’ibibazo bitandukanye nyuma yo kubona ubwigenge mu 2011, birimo intambara, ubukene bukabije mu baturage ndetse n’ibiza.
Ohereza igitekerezo
|