Sudani y’Epfo: Abarenga ibihumbi 370 bakuwe mu byabo n’imyuzure

Imyuzure yibasiye Igihugu cya Sudani y’Epfo yakuye abaturage ibihumbi 379 mu byabo, ndetse hari impungenge ko ibi bizatuma indwara ya Malariya irushaho kwiyongera ndetse ikibasira abatuye iki gihugu.

Abarenga ibihumbi 370 muri Sudani y'Epfo bakuwe mu byabo n'imyuzure
Abarenga ibihumbi 370 muri Sudani y’Epfo bakuwe mu byabo n’imyuzure

Ibigo bishinzwe gutanga imfashanyo byavuze ko iki gihugu kivutse vuba ku Isi, kibangamiwe cyane n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse imyuzure yakibasiye ari cyo kiza gikomeye mu myaka mirongo itambutse, yibasiye cyane cyane ibice byo mu Majyaruguru.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) byatangaje ko imyuzure yibasiye abantu bagera kuri miliyoni 1.4, mu Ntara 43 ndetse no mu Karere ka Abyei kahanganiwe na Sudani y’Epfo na Sudani.

OCHA mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko kubera iyo myuzure ikabije yatumye abagera 379.000 bavanywe mu byabo mu Ntara 22 no mu Karere ka Abyei.

Ikigo cya Loni cyagize kiti: “Ibi byateye ubwiyongere bwa Malariya muri Jonglei, Unity, Upper Nile, Bahr el Ghazal y’Amajyaruguru, Equatoria yo hagati ndetse na Equatoria yo mu Burasirazuba."

OCHA ikomeza ivuga ko ubu bwiyongere bwa Malariya bukabije kandi ko bubangamiye gahunda z’ubuzima ndetse no gushyira mu kangaratete Uturere twibasiwe n’imyuzure.

Kuva Sudani y’Epfo yabona ubwigenge muri 2011, yaranzwe n’ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane, ihungabana ry’ubukungu ndetse n’ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ikirere nk’amapfa n’imyuzure.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isi (WFP), rivuga ko abantu barenga miliyoni zirindwi bafite ikibazo cy’ibiribwa muri Sudani y’Epfo kandi ko abana miliyoni 1.65 bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi.

Iki gihugu kandi gisanzwe gifite ibibazo bya Politike, cyane ko ibiro bya Perezida muri Nzeri byatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe mu Ukuboza 2024 yegezwa inyuma kubera ko bygaragaye ko hari ibitaranozwa mu myiteguro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byasobanuye ko amatora yimuriwe tariki ya 22 Ukuboza 2026, bijyana no kongerera ubutegetsi bw’inzibacyuho imyaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka