Sud Kivu: Abarwanyi 5 ba FDLR bafashwe mpiri bari guhaha
Mu ntangiriro z’iki cyumweru , abarwanyi batanu bo mu mutwe wa FDLR batawe muri yombi n’ingabo za Kongo mu isoko ryo mu Rubanga riri mu kibaya cya Rusizi ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru dukesha radiyo Okapi avuga ko FDLR 15 arizo zari zivuye mu misozi y’i Remera ariko batanu muri bo nibo bafatiwe mu isoko ryo mu Rubanga bariguhaha ibyo kurya n’ibindi bikoresho.
Ifungwa ryizo FDLR ryateye ubwoba abaturage batuye i Remera ndetse abahagariye abaturage bo muri ibyo bice FDLR zavuyemo basabye ingabo za Kongo kurekura abo barwanyi ba FDLR mu rwego go kwirinda ko izindi za FDLR za kwihorera zikica abandi baturage batuye i Remera.
Abo barwanyi boherejwe gufungirwa mu kigo gikuru cya gisirikare kiri mu Ruvunge hamwe n’imbunda zabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|