DPO yaguye amarembo mu ikoranabuhanga igura VCS

Direct Pay Online (DPO), soyiyete yo muri Afurika y’Epfo itanga serivisi zo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, yaguze sosiyete ya Virtual Card Services (VCS) nayo ikora amakarita abikwaho amafaranga, bihinduka sosiyete nshya yiswe Payments Service Provide (PSP).

Eran Feinstein, umuyobozi wa DPO muri Afurika y'Epfo.
Eran Feinstein, umuyobozi wa DPO muri Afurika y’Epfo.

VCS igiye isanga izindi serivisi ebyiri zari muri DPO zo kwishyura ari zo PayThru na PayGate, kugira ngo bikore sosiyete ikomeye ikoresha ihererekanya mafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga. VCS y’Afurika y’Epfo ibaye iya nyuma DPO iguze, nyuma yo kugura iya Namibia na Bostwana.

VCS isanzwe ifite inararibonye y’imyaka 20 mu gukorera amakarita yo kubitsa no kubikuza ibigo byinshi muri Afurika y’Epfo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa DPO, Eran Feinstein.

Yagize ati “Twishimiye kwiyunga na VCS. Guhuza VCS na PayThru na PayGate, bizadufasha kuba ikigo kinini muri Afurika kuko tuzaba duha serivisi abakiriya barenga ibihumbi 20. Buri gikorwa tuguze, tuba dukuriyeho imbogamizi zo kohereza no kwakira ku bakiriya bacu aho bari hose ku mugabane. Ndizera ko turi hafi gushyiraho uburyo bumwe bwo kwishyura muri Afurika y’Epfo.”

VCS yashinzwe mu 1996 mu rwego rwo korohereza abagorwaga no guhererekanya amafaranga menshi. Iyi gahunda yahise ikura igera no mu bigo bikomeye.

Kuri ubu VCS yo muri Afurika y’Epfo iha serivisi ibihumbi by’abakiriya mu mpande zose z’Afurika, harimo na Kaminuza ya Johanesburg n’ibigo nka Club Med, Capetown Cycle Tour, Tourvest, Getwine na Thompsons travel kandi bose bishimira serivisi bahabwa.

Umuyobozi mukuru wa DPO, Offer Gat yavuze ko bari bamaze igihe bari mu biganiro bifuza kugura VSO. Ati “Nyakwigendera Gordon Ashby wari umuyobozi wa DPO yagize uruhare runini mu gutuma iyi sosiyete tuyigura. Nubwo adahari ubu ariko turizera ko tuzakomeza kubakira kubyo yagezeho.

Mu mwaka ushize nibwo DPO yatangiye ibikorwa byo kwagura ishoramari ryayo ihita igura PayGate nayo yari ifite ubunararibonye bw’imyaka 15 mu bwishyu bwifashisha ikoranabuhanga. Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, PayGate yaguriye amashami muri Botswana. Mu kwezi gushyize nibwo DPO yatangaje ko yaguze PayThru nayo yo muri Afurika y’’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka