Somalia: Abantu barindwi baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi
Muri Somalia, abantu barindwi (7), bapfuye bazize igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi muri ‘Café’ iherereye mu Murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu.

Umutwe wa Al-Shabab ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda ukorera muri Somalia, niwo wigambye kuba inyuma y’icyo gitero cyanakomerekeyemo abandi bantu barindwi.
Abo bapfuye n’abakomeretse barimo banywa icyayi kuri Café yegereye ahari ishuri ry’amahugurwa rya Polisi mu Mujyi wa Mogadishu.
Polisi yatangaje ko mu baguye muri icyo gitero harimo Abapolisi ndetse n’abasivili, barimo kunywa icyayi hanze y’ishuri rya Gipolisi rya ‘General Kaahiye Police Academy’ kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024.
Itangazo ryasohowe na Polisi rigira riti, “Icyo gisasu cyaturikiye ahantu munsi y’ibiti, aho abaturage bakunda kumara igihe bicaye banywa icyayi cyangwa se baruhuka”.
Umutwe wa Al-Shabab, ukunze kugaba ibitero by’ubwiyahuzi hafi y’ahakorera igisirikare cya Somalia cyangwa izindi nzego za Leta mu rwego rwo kuburizamo ingamba zifatwa na mu kurwanya uwo mutwe.
Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko umwe mu baturage babonye iby’icyo gitero witwa Mohamed Ali, yavuze ko yumvise urusaku rwinshi rw’ikintu giturika, agira ati, “Iyo Café yari yuzuye abantu barimo kunywa icyayi cyabo batuje, nyuma ibintu byose bihita bimera nabi”.
Umwe mu bakora ku bitaro bya Madina Hospital, yavuze ko abakomeretse barimo kuvurwa, agira ati, “Turimo gukora ibishoboka kugira ngo dufashe abakomeretse, kuko abenshi muri bakomeretse bikomeye”.
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje ibyo abanyafurika bamarana ayomaraso bamena bunguka iki?bazapfa nabi nabi