Senegal: Perezida Kagame yahawe igihembo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe igihembo, ashimirwa uruhare rwe mu gushyigikira no guteza imbere abanditsi bo ku mugabane wa Afurika.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Ni mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika urimo kwizihirizwa i Dakar muri Senegal guhera tariki ya 7 kugera tariki ya 11 Ugushyingo 2021.

U Rwanda rwatumiwe nk’Igihugu cy’Icyubahiro muri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika urimo kubera muri Sénégal kubera uruhare rugaragaza mu gushyigikira ibikorwa by’inganda ndangamuco cyane cyane mu ruganda rw’ubwanditsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard witabiriye iyo gahunda yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika Hon. Bamporiki Edouard ahagarariye u Rwanda, yagize ati: “Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu cyerekezo cy’impinduka, yafashe iya mbere mu guteza imbere inganda ndangamuco by’umwihariko uruganda rw’ubwanditsi kuko ari icyiciro cya ngombwa cyane. Ndashimira Guverinoma ya Sénégal yatumiye u Rwanda nk’Igihugu cy’Icyubahiro mu kwizihiza uyu munsi mukuru. Ubu butumire buragaragaza ubufatanye bw’ibihugu byombi bushingiye ku bucuti butajegajega n’ubufatanye bw’abaturage bacu.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika watangiye kwizihizwa tariki ya 7 Ugushyingo 1992, biturutse ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abanditsi (Panafrican Writers Association - PAWA), kuva icyo gihe abanditsi b’Abanyafurika bakomeje gukorera hamwe ngo ubwanditsi bwabo bugire ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka