Sénégal: Hissène Habré wahoze ayobora Tchad yarekuwe kubera COVID-19

Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Tchad yemerewe n’ubutabera gusohoka muri gereza by’agateganyo.

Hissène Habré yari yarakatiwe gufungwa burundu yafunguwe by'agateganyo(Ifoto: AFP)
Hissène Habré yari yarakatiwe gufungwa burundu yafunguwe by’agateganyo(Ifoto: AFP)

Ni imwe mu ngamba zafashwe muri Sénégal hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Abamwunganira mu by’amategeko ni bo basabye ko yarekurwa mu gihe cy’iminsi 60 (amezi 2), bitewe n’uko gereza yari afungiyemo ya Cap Manuel, yatoranyijwe kuba ari yo ifungirwamo abakora ibyaha bafungwa muri ibi bihe Coronavirus yugarije isi yose.

Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 06 Mata 2020, Hissène Habré yongeye gusubira mu muryango we utuye ahitwa Ouakam mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Sénégal.
Itangazo ryasohowe n’ubutabera, rivuga ko atafunguwe mu byukuri, ko ahubwo yabaye asohowe muri gereza agakomeza gufungishwa ijisho, mu rwego rwo kumurinda kwandura Coronavirus nk’umuntu w’imyaka 77, cyane ko yibasira abakuze.

Hissène Habré yakatiwe igifungo cya burundu mu mwaka wa 2017 i Dakar muri Sénégal aho yari yarahungiye, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu byakozwe mu gihe cy’ubuyobozi bwe muri Tchad.

Hissène Habré yayoboye Tchad kuva mu 1982 kugeza ku itariki ya 1 Ukuboza 1990, ahirikwa ku butegetsi na Idriss Deby wamusimbuye, akaba yarakomereje ubuzima mu buhungiro muri Sénégal, aho yari afungiye muri gereza ya Cap Manule iri i Dakar, nk’uko iyi nkuru ya Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka