Senegal: Abepisikopi banze gufungura insengero

Ku itariki ya 11 Gicurasi 2020, Perezida Macky Sall wa Senegal, yatagaje ko ingamba zari zafashwe zo kwirinda Covid-19 zigiye koroshywa guhera tariki ya 12 Gicurasi.

Mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida Sall, yagize ati “Tugomba kwiga kubana n’iyi Virusi, kuko ishobora kuzageza mu kwezi kwa Nzeri, na bwo ariko kuba yaba yarangiye byaba ari amahirwe. Tugomba gutangira kwiga uko tugomba gukomeza ubuzima busanzwe”.

Muri iryo jambo yatangaje ko guhera kuri iyo tariki ya 12 Gicurasi, insegero n’imisigiti bifungura, cyane ko iki gihugu cya Senegal abagera kuri 90% ari Abayisilamu, kuri ubu bari mu gisibo Gitagatifu cya Ramadan.

Ihuriro ry’Abepisikopi muri iki gihugu, ryatangaje ko insengero zabo zitazafungura kuko haba hakiri kare cyane, ibi ngo bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abakirisitu babo.

Aba Bepiskopi kandi batangaje ko n’urugendo rukomeye rw’amasengesho rukorwa n’abakirisitu ahitwa Popenguine, rwagombaga kuzaba ku matariki ya 30 Gicurasi n’iya 01 Kamena rutazakorwa.

Mu bindi byemejwe ko bizafungura vuba, ni amashuri azatangira tariki ya 2 Kamena 2020, hakazabanza abanyeshuri basaga gato ibihumbi 500 mu banyeshuri basaga miliyoni eshatu bazakora ibizamini bya Leta gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka