Seif al-Islam Kadhafi yagambaniwe n’uwagombaga kumucikisha

Seif al-Islam uherutse gufatwa mu mpera z’icyumweru gishize ngo yagambaniwe n’umwe mubanyalibiya bibera mu butayu (nomades) wagombaga kumucikisha.

Ikinyamakuru Le Point cyanditse ko uwo munyalibiya yagombaga kumunyuza mu butayu akamugeza mu gihugu cya Niger gituranye na Libya. Uwo mugabo witwa Youssef Saleh al-Hotmani avuga ko Seif al-Islam yari yamwemereye miliyoni y’ama-euro mu gihe azaba abashije kumugeza muri Niger.

Mu ijoro ubwo Seif al-Islam yafatwaga, Hotmani avuga ko yari ari kumwe n’abarindaga Seif al-Islam muri imwe mu modoka zari zimuherekeje. Barahise bagwa mu gico cy’abasirikare ubwo bageraga mu mugi wa Obar mu burengerazuba bwa Libya. Abo basilikare bari bumvikanye na Hotmani aho bari buhurire.

Kugira ngo babashe gufata Seif bitagoranye, Hotmani yari yabwiye abari batwaye imodoka zimuherekeje ko bagomba gushyira intera ingana na kilometro eshatu hagati yazo. Uyu mugabo yabwiye abasirikari kurasa aamasasu menshi kuri izo modoka kugira ngo Seif atabasha guhunga. Seif yahise ava mu modoka maze akiruka ariko bahise bamufata.

Seif al-Islam yafashwe ku wa gatandatu tariki ya 19/12/2011 nyuma y’amezi atari make yarahunze. Seif aregwa ibyaha byibasiye inyoko muntu birimo kwicisha abantu bigaragambyaga baryanya ubutegetsi bwa se, Muamar Kahdafi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka