RDC: Uzatorwa arasabwa guhindura imibereho y’abaturage.

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bifuza ko perezida uzatorwa yahindura imibereho y’abanyagihigu kuko ngo babaye ho nabi.

Ibyo barabivuga ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 28/11/2011 hateganyijwe amatora ya perezida ndetse n’ay’abadepite muri icyo gihugu.

Barore Flora ni umunyarwandakazi utuye mu mujyi wa Kinshasa, muri komine yitwa Limete, akaba anafite ubwenegihugu bwa Kongo. Yaganiriye n’umuyamakuru wacu maze amutangariza byinshi kubyo abaturage ba Kongo bifuza ko uwatorwa yahindura.

Barore yavuze ko abaturage bo muri Kinshasa bifuza ko haba impinduka cyane cyane ku bijyanye n’imibereho y’abaturage. Yemeza ko hari abaturage bo muri Kongo babaye ho nabi ku buryo ngo hari abarara ku muhanda babuze aho bikinga.
Agira ati “hari imiryango, umugabo, umugore n’abana usanga barara hanze cyangwa bakarara hejuru y’amazu y’abandi bantu”.

Akomeza avuga ko no kubona imiti yo kwivuza nabyo bigoye. Agira ati “ibitaro by’ino ntibigira imiti. Bakwandikira imiti ukayigura hanze y’ibitaro muri farumasi. Niyo waba uri mu bitaro ugurira imiti hanze, nubwo yaba paracetamol.”

Usibye ibyo kandi ngo mu mujyi wa Kinshasa hari amakaritsiye amwe n’amwe ashobora kuzasibangana kubera isuri n’umwanda ukabije.

Barore avuga kandi ko mu mujyi wa Kinshasa badashyigikiye Kabila kubera ko mu byo yemeye mu mwaka wa 2006 ubwo yatorerwaga kuba perezida ibyinshi ntabyo yakoze. Flora agira ati “Kabila ntabwo akunzwe i Kinshasa habe na gato, nanjye ubwanjye sinzamutora ubona ntacyo yakoze rwose uretse imihanda”.

Yongera ho ko n’imihanda atari hose yavuguruwe kandi ngo umuriro n’amazi nabyo ni ikibazo.

Muri Kinshasa ngo bashyigikiye Vital Kamerhe na Etienne Tshisekedi. Flora ngo ku bwe mu bakandida bose yumva hakwiye gutorwa Vital Kamerhe kubera ko icyo ashyize imbere ari uguteza imbere ubuzima bw’abaturage ndetse n’uburezi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka