RDC: M23 yigaruriye uduce twari dufitwe na Maï-Maï na FDLR

Inyeshyamba za M23 zigaruriye utundi duce twari dufitwe na Maï-Maï na FDLR duherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuwa mbere tariki 01/10/2012.

Uyu mutwe wa M23 wari umaze iminsi utigarurira utundi duce, wafashe uduce twa Katuiguru, Kisharo, Buramba na Nyamilima utarwanye kuko Maï-Maï na FDLR zari ziri muri utwo duce zagendaga zihunga aho M23 igeze.

Kuri uyu wa mbere kandi umutwe wa M23 wari watangaje ko uzafata umujyi wa Goma mu gihe abaturage bongeye kubangamirwa n’ingabo za Leta ya Kongo ; nk’uko urubuga rwa internet rwa 7sur7.be rutangaza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka