RDC: Kohererezanya SMS byahagaritswe

Radio Okapi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yatangaje ko guhera tariki ya 03/12/2011 muri icyo gihugu hose kohererezanya ubutumwa bugufi kuri telephone (SMS) byahagaritswe.

Uwungirije minisitiri w’umutekano mu gihugu, Adolphe Lumanu, yatangaje ko bakoze ibyo nyuma y’amatora kugira ngo haboneke ituze mu gihugu. Yavuze ko kohererezanya ubutumwa bugufi kuri telefoni bizongera gufungurwa ari uko hagiyeho itegeko rivuguruza iki cyemezo.

Lumanu yakomeje avuga ko guhera mu gihe cyo kwiyamamaza abari bashyigikiye abakandida batandukanye bohererezanyaga ubutumwa bugufi batukana ku buryo hari n’abandikaga ubutumwa bwuzuyemo urwango banabwirana uburyo bakwigaragambya. Ngo ibyo rero iyo bikomeza byari gutuma igihugu cyijya mu kangaratete.

Abaturage ndetse n’abashinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu ntabwo bashimishijwe n’iki cyemezo. Umuryango utegemiye kuri Leta urengera ikiremwamuntu wo muri RDC, (Renadhoc), watangaje ko ibyo ari ukwica itegeko nshinga.

Fernandez Murhola, umunyamabanga mukuru wa Renadhoc, yavuze ko ubutumwa bugufi (SMS) ari igikoresho gikomeye cy’umutekano w’umunyagihugu bityo kugihagarika akaba ari nko gutera abantu ubwoba.

Murhola yongeraho ko guhagarika kohererezanya ubutumwa muri RDC bishobora gutuma hibwa amajwi yavuye mu matora yabaye tariki ya 28/11/2011.

Tariki ya 02 ukuboza, komisiyo y’amatora muri icyo gihugu (CENI) yashyize ahagaragara bimwe mu byavuye mu matora aho Perezida Joseph Kabila ariwe uza ku songa. Ibyo byamaganywe n’abandi bakandida barimo uwibanze uhanganye na Kabila ariwe Etienne Tshisekedi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka