RDC: Barindwi bitabye Imana mu mirwano ya FDLR na Mai-Mai
Abantu barindwi bitabye Imana mu mirwano imaze icyumweru hagati y’imitwe ya FDLR na Mai-Mai mu Karere ka Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mitwe yombi irarwanira kwigarurira uduce twa Buganza, Nyaruhange na Ishasha two mu Karere ka Rutshuru; nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Umuryango utegamiye kuri Leta, Femisa, utangaza ko iyo mitwe yitwara gisirikare yanatwitse amazu y’abaturage bituma bava mu byabo bajya gushakira ubuhingiro mu gihugu cy’u Bugande.
60 % by’abaturage bakomoka mu duce twa Nyaruhange, Busanza na Ishasha bavuye mu ngo zabo guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru bahungira mu gihugu cy’u Bugande.
Iyi mitwe yaherukaga kurwana mu mpera z’ukwezi kwa munani i Nyamilima mu Karere ka Rutshuru kubera ubwumvikane buke bushingiye ku mahoro.
Abarwanyi ba FDLR bashatse kunyuza amakamyo kuri bariyeri ya Mai-Mai nta musoro zitanze kuko yari yatanze amahoro kuri bariyeri ya FDLR maze abarwanyi ba Mai- Mai barabyanga bibaviramo intandaro y’imirwano.
Umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi waciye abaturage bo mu karere Ka Rutshuru na Lubero amafaranga ya Kongo 1000 kugira ngo ubacungire “umutekano”.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|