RDC: Bafatwa na Ebola bakabyita imbaraga z’imyuka mibi, bakajya kuraguza

Inzego z’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zihanganye n’ibibazo bifitanye isano n’imyemerere ya gakondo cyangwa iyobokamana nka kimwe mu bituma abarwayi bamwe bafatwa na Ebola, maze babona ibimenyetso byayo birimo kuva amaraso mu myanya itandukanye ku mubiri, bakabona ko ari indwara iterwa n’amashitani cyangwa imyuka mibi, bagahitamo kwigira kwivuza mu bavuzi gakondo aho kujya kwa muganga hasanzwe.

Ibyo rero, ngo ni bimwe mu bigira ingaruka zikomeye n’uruhare runini mu bibazo by’ubuzima rusange kuko byongera ikwirakwira ry’iyo ndwara nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.

Mu bice byinshi by’icyaro byo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, indwara nka Ebola, akenshi ngo zifatwa nk’ingaruka zituruka mwaku, imivumo, uburozi cyangwa ibikorwa by’ubupfumu bikorwa n’abanzi.

Hari abarwayi bandura Ebola rero, ngo bakabona ko ibyoroshye kandi bibafasha ari ukubanza kujya ku bavuzi gakondo batuye hafi yabo kandi bizeye, kurusha uko bajya ku mavuriro, akenshi aba atanabegereye cyane.

Abo bavuzi gakondo, akenshi ngo usanga bavura abo barwayi babaha amababi y’ibiti bitandukanye, harimo nk’inturusu (eucalyptus), avoka, imyembe n’amapapayi, kuko baba babifitiye icyizere cyo gukiza. Uko gutinda kujya kwa muganga, ngo bituma abarwayi benshi bagera ku bigo bivura Ebola igihe indwara yamaze gukomera kandi ubuzima bwabo buri mu kaga kurushaho.

Ingaruka zikomeye zituruka kuri iyo myemerere yo gufata indwara ya Ebola nk’ituruka ku mbaraga z’imyuka mibi cyangwa se amarozi n’ibindi, byongera ikwirakwira rya Virusi ya Ebola, kubera ko abo bavuzi gakondo kenshi ntibaba bafite ibikoresho bihagije byo kwirinda. Iyo bakoranye cyangwa bakoze ku murwayi wanduye, bashobora kwandura ubwabo, ariko no kwanduza abandi.

Kubanza kwivuriza mu bavuzi gakondo, ngo bitwara igihe kinini mbere y’uko umurwayi apimwa Ebola mu buryo bwa laboratwari, bikagabanya amahirwe ye yo gukira. Mu rwego rwo kurokora ubuzima bw’abantu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rifatanyije na Minisiteri y’ubuzima muri RD Congo, barimo gutangira gukorana n’abo bavuzi gakono aho kubarwanya.

Abo bavuzi gakondo barimo barigishwa kumenya ibimenyetso bya Ebola n’uburyo bwo kwirinda. Barasabwa gutandukanya abantu bakekwaho Ebola n’abandi ndetse no kubohereza vuba ku bigo by’ubuvuzi. Ikindi ni uguhugura abayobozi b’amadini n’amatorero, barimo Abapasiteri n’abandi bigisha ijambo ry’Imana, ku kamaro ko kwirinda gukorakora ku barwayi ba Ebola mu gihe barimo babasengera cyangwa se kubasabira ngo bakire.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka