RDC : Amatora yaranzwe n’ibikorwa by’urugomo mu bice bitandukanye

Mu gihe ejo abaturage basaga miriyoni 32 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bari bahamagariwe kuzindukira mu matora kwitorera umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko, abantu benshi baburiye ubuzima mu bikorwa by’urugomo byakorewe mu duce twa Kasai na Katanga.

Ibiro by’inshi by’itora nabyo ngo byatwitswe mu mujyi wa Kananga, aho Etienne Tshisekedi umwe mu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu avuka.

Indorerezi mpuzamahanga zikurikiranira hafi aya matora zatangarije Jeune Afrique ko zishimiye umutuzo wagaragaye mu mujyi wa Kinshasa mu gihe abaturage batoraga umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishingamategeko.

Uretse ibikorwa by’urugomo byabereye mu duce two mu majyepfo no hagati mu gihugu, ibikorwa by’urugomo i Lubumbashi byatangiye ku cyumweru ubwo amamodoka agera ku munani yo mu bwoko bwa Jeep yari azanye impapuro z’itora yaguye mu gico cy’abantu bitwaje intwaro biyita abaharanira ubwigenge bw’intara ya Katanga.

Indorerezi z’umuryango w’abibumbye zatangaje ko ebyiri muri izo modoka ndetse n’impapuro z’itora zigera ku gihumbi zahise zitwikwa.

Mu ntara ya Katanga naho hamenetse amaraso ubwo abantu bitwaje intwaro bagabaga igitero ku biro by’itora. Umwe mu baturage bari baje gutora ndetse n’abapolisi babiri bari kuri icyo cyumba cy’itora bahasize ubuzima barashwe n’abo bantu bari bagabye iki gitero bashaka kubakoma mu nkokora.

ku gicamunsi cy’ejo, abayobozi ba RDC batangaje ko bamaze kwica abantu batatu bateje umutekano muke mu matora kandi bataye muri yombi abagera kuri barindwi.

Uretse muri ibi bice, amakuru aturuka mu ntara zitandukanye zigize iki gihugu avuga ko ku byumba by’itora bitandukanye hagiye hagaragara ibikorwa by’urugomo.

Kubera ibyo bikorwa by’urugomo ndetse n’ibibazo by’ibikoresho by’itora bitabashije kugezwa aho abantu bagombaga gutorera, mu duce tumwe na tumwe abanyekongo baratora uyu munsi.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka