RDC: Abaturage bemerewe guhinga muri Pariki kubera COVID-19

Ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo (ICCN) cyemereye abaturiye Pariki y’Ibirunga kuyihingamo mu mezi atatu kugira ngo bashobore guhangana na COVID-19.

Itangazo rya ICCN ryanditswe na Emmanuel de Merode, umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga tariki ya 22 Mata 2020, rivuga ko ryemereye abaturage guhinga muri Pariki kugira ngo bashobore kubona ibyo kubatunga mu gihe barimo kubahiriza gahunda zo kwirinda kujya ahari abantu benshi bakumira gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Ni ibikorwa by’ubuhinzi bizatangira tariki ya 27 Mata 2020 kugera tariki ya 26 Nyakanga 2020 muri Pariki y’Ibirunga mu bice bya Rutshuru na Masisi.

Iyi Pariki yari isanzwe icunzwe bikomeye, yemereye abaturage kuyinjiramo kuva saa moya z’igitondo kugera saa kumi z’umugoroba. Amabwiriza yo guhinga asaba buri muhinzi kubanza akagaragaza icyangombwa cye mbere yo kwinjira, akagihabwa atashye.

Ayo mabwiriza kandi asaba abaturage guhinga ibihingwa bitarenza amezi atatu kandi bikaba bitagomba gutera inkunga imitwe yitwaza intwaro

Kwinjira no gusohoka ni uguca ku muryango uherereye ku mugezi wa Kasoso, ahari uruzitiro rw’amashanyarazi ahari ibiro bya ICCN i Nyamirima muri Rutshuru.

Amabwiriza avuga ko amasaha yo gufunga umuryango wa Pariki nagera hari abatarasohoka, umuryango uzafungwa, nibucya abahinzi bashaka kwinjira ntibazajya bafungurirwa.

Ubuyobozi bwa ICCN buvuga ko nihagira ibikorwa byangiza ibinyabuzima n’urukuta ruzenguruka Pariki, ibikorwa byemerara abaturage guhinga muri Pariki bizahagarikwa.

Iri tangazo rirafasha abaturage kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu gihe ibiribwa byinshi byavaga mu Rwanda bitakibageraho kubera imipaka yafunzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka