RDC: Abarenga 100 bamaze kwandura COVID-19 muri gereza ya gisirikare

Minisiteri y’Ubuzima ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ivuga ko abagororwa 101 bapimwe bagasanga baranuye covid-19 muri gereza ya gisirikare ya N’dolo.

Abagororwa batatu banduye mu minsi ishize bajyanywe mubitaro hanze ya gereza, abandi batandatu bari bagaragaje ibimenyetso bari bashyizwe mu kato muri gereza, ariko ngo aba bandi bashya 101 na bo bagiye kwitabwaho kuko bafite ibimenyetso byoroheje.

Imibare yatangajwe na BBC ivuga ko ku geza ubu, iki gihugu cyemeje abantu 682 banduye coronavirus mu gihe abandi bantu 34 bamaze kwitaba Imana bazize covid 19.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka