RDC: Abadepite bahawe imodoka zihenze, bifatwa nka ruswa
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Sosiyete sivile yamaganye itangwa ry’imodoka zahawe Abadepite bo mu ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi riri ku butegetsi.
Radio RFI yatangaje ko izo ari imodoka zo mu bwoko bwa ‘jeep’, zahawe Abadepite bo mu Ntara ba Kinshasa, abo bakaba ari abatowe bo mu ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi.
Izo modoka zatanzwe n’Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi ku Badepite batowe b’abanyamuryango baryo, ngo bazihabwa mu gihe hari hagiye kuba amatora y’Abasenateri, ba Guverineri na ba Visi Guverineri.
Iryo tangwa ry’izo modoka ku Badepite zikaba zafashwe nka ruswa mu maso ya Sosiyete sivile yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyo bikaba byatumye inzego z’umutekano zitangira iperereza ku bijyanye n’izo modoka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza muri RDC, ngo cyafashe imodoka nyinshi zo mu bwoko bwa Jeep, ndetse gifunga abakozi benshi bo mu nzego z’umutekano harimo n’umupolisi umwe. Uwo mupolisi yari arinze imodoka zibitse mu nyubako y’ahitwa Gombe muri Kinshasa, muri metero nkeya uvuye ahari icyicaro gikuru cya Polisi.
Mu gihe icyo kigo cyafataga izo modoka, ngo nticyari kizi ko zituruka mu ishyaka riri ku butegetsi, ariko Umunyamabanga Mukuru waryo, Augustin Kabuya, aza gusobanura ko ari imodoka zifatwa nk’agahimbazamusyi ko gutera umwete (prime d’encouragement ) abo Badepite batowe, kugira ngo barusheho gukora batekanye, kuko bamwe muri abo batowe wasangaga batega za Taxi cyangwa se za moto.
Ku rundi ruhande, Sosiyete sivile yatangaje ko ibyo uwo Munyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS yasobanuye bitumvikana, ndetse ko iyo ari ruswa ku Badepite bo mu Ntara ba Kinshasa, mu gihe amatora agiye kuba.
Sosiyete Sivile yibukije ko na Perezida Félix Tshisekedi ubwe yamaganye imikorere mibi y’ubutabera ndetse atanga ibwiriza ryo gukurikirana aho ruswa yaba igaragara hose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|