Raila Odinga arasaba ko we n’abandi basheshe akanguhe muri politiki bacoca ibibazo bishobora gusenya EAC

Raila Odinga wahoze ari minisitiri w’Intebe muri Kenya aratangaza ko asanga abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bakwiye gushyiraho itsinda ry’abasheshe akanguhe mu bya politiki bakiga uko umwuka mubi ari hagati ya bimwe mu bihugu bigize EAC wahosha bikarinda na EAC ubwayo gucikamo ibice.

Ibi bwana Raila Odinga yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ejo kuwa 06/11/2013 mu gihugu cya Kenya, aho yavuze ko ba perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya ngo bakwiye kumvikana na mugenzi wabo Jakaya Kikwete wa Tanzaniya bakirinda icyo aricyo cyose cyatuma umuryango wa EAC ucikamo ibice.

Kubwa nyakubahwa Raila Odinga, ngo asanga ababa baperezida bwkwiye gushyiraho itsinda ry’abafite ubunararibonye muri politiki bagacoca ikibazo gikomeye kiri muri EAC aho gukomeza kubyirengagiza dore ko ngo bikomeje bityo Tanzaniya yamaze kugaragaza ko bishobora gutuma iva muri EAC.

Raila Odinga wahoze ari minisitiri w'Intebe muri Kenya.
Raila Odinga wahoze ari minisitiri w’Intebe muri Kenya.

Ikinyamakuru The Daily Monitor ducyesha aya makuru, kiravuga ko bwana Raila Odinga yanavuze ko we ubwe nk’uwahoze ari umuyobozi ku rwego rwo hejuru yiteguye gufatanya n’abandi babaye abayobozi bakomeye kandi mu bihugu bya EAC bagacoca icyo kibazo kuko nicyitigwaho neza bizasenya EAC.

Ibihugu bya Tanzaniya n’u Burundi bimaze iminsi bishinja u Rwanda, Uganda na Kenya ko biri kwishyiriraho gahunda zabyo zihariye kandi ngo bikazitirira iza EAC yose kandi u Burundi na Tanzaniya baba batanabimenyeshejwe.

Tanzaniya yamaze kuvuga ku mugaragaro ko igiye kwiga neza uko izitwara, ariko isa n’iyumvikanisha ko yiteguye kuva mu muryango wa EAC, aho gukomeza kuwugumamo kandi ngo “ibona ko hari gahunda zikorwa mu bwiru na bimwe mu bihugu byakabaye bifatanya muri byose”.

Igihugu cy’u Burundi nacyo cyamaze gutangaza ko kigiye gutangira ibiganiro bizanyura no mu nteko ishinga amategeko bakareba uko bakwitwara ku bihugu bigenzi byabyo bya Kenya, Uganda n’u Rwanda.

Radio mpuzamahanga y’Abashinwa iherutse gutangaza ko ngo ifite amakuru ko ibihugu bya Tanzaniya n’u Burundi biri gushaka gufatanya bigashyiraho undi muryango wabyo wihariye byahuriramo na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo igihe byaba bimaze kuva muri EAC burundu.

Abayobozi b’u Rwanda, Uganda na Kenya ariko bakomeje kuvuga ko ngo nta bwiru bafite hagati yabo, ahubwo ngo ni gahunda zemewe baba bashaka gufatanya kuko ngo ibindi bihugu bya EAC, ni ukuvuga u Burundi na Tanzaniya, bikigenda biguru ntege mu mishanga imwe imwe.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka