Raïa Mutomboki Mboko: Umutwe mushya wiyemeje guhangana na FDLR
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo havutse umutwe mushya witwa Raïa Mutomboki Mboko witwaje intwaro, uvuga ko wiyemeje guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR kubera ubwicanyi zikomeje gukorera abaturage b’Abanyekongo.
Radio Okapi yatangaje iyi nkuru, ivuga ko uyu mutwe umaze icyumweru uvutse uri gukorera ibikorwa byawo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Aka gace niko inyeshyamba za FDLR zakomeje kwibasira, bigatuma abaturage barenga ibihumbi 20 bava mu byabo.
Kuri uyu wa gatatu tariki 08/02/2012, Lieutenant-colonel Félix Prospère, umuvugizi w’ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSCO niwe wemeje aya makuru. Avuga ko hagiye kubaho ubufatanye n’igisirikare cya Congo ngo bahangane n’uyu mutwe witwara gisirikare.
Imitwe yitwaje intwaro yiyitirira kurinda abaturage ntisiba kuvuka buri gihe, ariko ibyo biyemeje ntibitinda kuko ihita yishora mu bikorwa byo kwicukurira amabuye y’agaciro.
Ivuka ry’uyu mutwe kandi ntiryabujije ko ibitero bya FDLR byarushijeho gukaza umurego, aho hagati ya tariki 31/12/2012 na tariki 04/01/2012 hamaze kugwa abasivili bagera kuri 40.
Ibyo byose bikomeza guhangayikisha umuryango w’Abibumbye wemeza ko ahubwo ivuka ry’uyu mutwe rishobora gusubiza ibintu irudubi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|