Kwamamaza

Perezida wa Namibia arashima imibanire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia

Ibi umukuru w’igihugu cya Namibia Dr Hage G. Geingob yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira ubwo hatahwaga ku mugaragaro inyubako nshya y’ikicaro gikuru cya Polisi y’igihugu cya Namibia, inyubako iri mu murwa mukuru w’igihugu, Windhoek.

Umuyobozi wa Polisi ya Namibia Lt. Gen. Sebastian Ndeitunga yereka Perezida Dr Hage G. Geingob na IGP Dan Munyuza, ACP Shikongo Titus Shikongo wasoje amasomo y
Umuyobozi wa Polisi ya Namibia Lt. Gen. Sebastian Ndeitunga yereka Perezida Dr Hage G. Geingob na IGP Dan Munyuza, ACP Shikongo Titus Shikongo wasoje amasomo y’abofisiye bakuru abera mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu karere ka Musanze

Ni umuhango wari witabiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi yo mu gihugu cya Namibia, Sebastian Ndeitunga.

Mu ijambo rye, Perezida Hage yashimiye IGP Munyuza n’intumwa yari ayoboye bajyanye muri ibyo birori ku gaciro ntagereranywa k’imibanire iri hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’iyo mu gihugu abereye Perezida, Namibia.

Kuva mu mwaka w’2015 Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia basinye amasezerano y’ubufatanye muri serivisi zitandukanye mu by’umutekano, twavuga nko guhana hana amahugurwa, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse no guhererekanya abanyabyaha.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze guhugura abapolisi b’igihugu cya Namibia mu ngeri zitandukanye mu by’umutekano, twavuga amasomo ahabwa abapolisi bakuru mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu karere ka Musanze (NPC), ndetse n’amasomo ahabwa abitegura kuba abofisiye bato muri Polisi. Igipolisi cya Namibia nacyo cyahuguye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gucuranga mu birori no muyindi minsi mikuru ya Polisi ndetse n’iy’Igihugu muri rusange.

Imikoranire myiza n’izindi Polisi z’ibihugu ni imwe mu ntego Polisi y’u Rwanda yihaye mu rwego rwo guhangana na bimwe mu byaha bikomeje kugariza isi usanga bishingiye ku iterambere mu ikoranabuhanga kandi ugasanga byambukiranya imipaka.

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda imaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye agera kuri 40 harimo asinywa hagati y’ibihugu bibiri ndetse n’ayo Polisi y’u Rwanda ihuriramo na Polisi zo mu bihugu bitandukanye. Akenshi ayo masezerano aba ahuza imiryango ya Polisi hagamijwe guhana hana amahugurwa, guhererekanya amakuru no gukurikirana abanyabyaha no kubahana hana hagamijwe kurwanya ibyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka