Perezida Samia azishimana n’abakunzi b’igiti ku isabukuru y’amavuko
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan azizihiza isabukuru y’amavuko ayobora ibikorwa byo gutera ibiti, mu rwego rwo kurushaho kwita ku bidukikije no kubishishikariza abaturage ayoboye. Ni ibikorwa bizabera mu duce twa Bungi Kilimo na Kizimkazi muri Zanzibar.
Tariki 27 Mutarama 2026, Perezida Samia Suluhu Hassan azaba amaze imyaka 66, kuko yavutse mu 1960, avukira muri ako gace Kizimkazi mu Ntara ya Unguja muri Zanzibar.
Madamu Samia Suluh Hassan ni Perezida wa gatandatu uyoboye Tanzania, aho yagiye ku butegetsi tariki 19 Werurwe 2021, nyuma y’urupfu rwa John Pombe Magufuli, ajya ku butegetsi agiye kurangiza manda ye, nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Tanzania. Yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania ku nshuro ya Kabiri ku itariki 3 Ugushyingo 2025.
Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, ni bwo ushinzwe itumanaho muri perezidansi ya Tanzania, Bakari Machumu, yasohoye itangazo ry’iyo gahunda yo gutera ibiti ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukunda igihugu ni ukurinda ibidukikije. Gira uruhare mu gutera ibiti”.
Uwo muyobozi yavuze ko ibyo biri mu rwego rwa gahunda y’igihugu yo kwita no
kubungabunga ibidukikije, harimo gutera ibiti, kurinda ibishanga, n’ibindi byanya bikomye mu rwego rwo gushobora gukomeza guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Yagize ati “Perezida wa Repubulika arahamagarira abatanzania bose kugira umuco wo kurida ibidukikije, bakamenya ko ibidukikije ari inkingi ikomeye mu buzima, iterambere n’umutekano w’igihugu”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|