Perezida Salva Kiir yirukanye abayobozi bo mu biro bye batumye ashyira mu nshingano umuntu wapfuye kera
Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yirukanye abajyanama babiri bakuru bo mu biro bye, nyuma yo gushyira mu nshingano umuntu wapfuye mu myaka itanu ishize, kandi abo bajyanama babigizemo uruhare.
Perezida Kiir, yabirukanye nyuma yo kumenya ko hari icyemezo giteye isoni yafashe, cyo gushyira mu kanama kagombaga kuyobora ibiganiro ku matora ateganyijwe mu Kwezi k’Ukuboza 2026, umuntu wapfuye.
Ishyirwaho rya Steward Soroba Budia muri ako kanama, ryatangajwe mu iteka rya perezida ryo ku itariki ya 30 Mutarama 2026, ariko itangazamakuru ryo muri icyo gihugu rihita ritangira kugaragaza ko uwo mugabo, ubusanzwe wari umunyamuryango w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ‘United Democratic Party (UDP)’, amaze imyaka itanu (5) apfuye.
Ibyo byatumye abantu benshi batangira kubigira nk’urwenya ku mbuga nkoranyambaga, bibaza uko bigenda ngo umuntu ashyirwe mu mwanya w’akazi na Perezida wa Repubulika kandi yarapfuye.
Nyuma y’aho Peresidansi yasohoye itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika yirukanye umujyanama we akaba n’umunyamabanga we mu bijyanye n’itangazamakuru David Amour Major, ndetse n’umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya Perezidansi.
Steward Soroba Budia, uwo wahawe inshingano kandi atakiriho, yari umwe mu bashyize umukono ku masezerano y’amahoro yo mu 2018, yari agamije guhagarika intambara yari yarashegeshe Sudani y’Epfo kuva yabona ubwigenge mu 2011.
Perezida Kiir yashyizeho ako kanama kagizwe n’abahagarariye amashyaka atandukanye, kagamije gutegura inzira y’amatora. Gusa, hari impungenge ko ayo matora ashobora kutazaba, kubera ko igihugu kigikomeje guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke.
Perezida Salva Kiir ni we uyobowe Sudani y’Epfo kuva yabona ubwigenge, kuko itegeko nshinga ry’icyo gihugu ryari ryateganyije ko amatora ya mbere yari kuba ku itariki 9 Nyakanga 2015, ntibyakunda. Ubu amatora amaze kwigizwa inyuma inshuro eshanu harimo mu 2018, 2021,2023 ndetse no mu 2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|