Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Mamadi Doumbouya
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Guinée, Mamadi Doumbouya, wabereye kuri Stade Général Lansana Conté i Conakry, kuri uyu wa Gatandatu.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, abahagarariye ibihugu byabo, n’abandi bashyitsi bakomeye, ukaba wabaye mu mutuzo n’umutekano usesuye, ugaragaza icyubahiro n’akamaro k’icyo gikorwa ku gihugu.
Perezida Mamadi Doumbouya warahiye ku mugaragaro, yiyemeje kubahiriza Itegeko Nshinga, kurinda ubusugire bwa Guinée, no gukorera inyungu z’abaturage.
Nyuma yo kurahira, hatanzwe ijambo ry’icyerekezo, ryibanze ku kwimakaza ubumwe bw’igihugu, imiyoborere myiza, n’iterambere rirambye.
Uyu muhango waranzwe kandi n’imigenzo itandukanye irimo indirimbo y’igihugu, n’ibikorwa by’umuco, byose bigaragaza ubusugire n’ubwigenge bya Guinée.
Kwitabirwa kwawo n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye byashimangiye umubano wa dipolomasi n’ubufatanye bw’Akarere.
Mamadi Doumbouya yatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu yo ku wa 8 Ukuboza, agize amajwi 86.72%, ahitamo kuzana ubuyobozi bwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Umukandida waje ku mwanya wa kabiri ni Abdoulaye Yéro Baldé wabonye 6.59% by’amajwi.
U Rwanda na Guinée basanzwe bafitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye, ugamije guteza imbere iterambere n’inyungu bihuriweho n’ibihugu byombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|