Perezida Kagame yerekeje muri Maroc kubagara ubucuti
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yerekeje muri Maroc ku butumire bw’umwami w’iki gihugu Mohammed VI, mu ruzinduko rugamije kwagura ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Kamnea 2016, ni bwo Perezida Kagame yahagurutse i Kigali, atangiye uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho azagirana ibiganiro n’Umwami Mohammed VI, bakazibanda kuri politiki n’ubuhahirane hagati y’ibi bihugu.
Ibinyamakuru byo muri Maroc, bishima uburyo u Rwanda rwakomeje kwitwara ku bibazo Maroc yagiye ihura na byo mu minsi ishize, cyane ubwo u Rwanda rwari mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano mu 2014.
Abanya-Maroc bakurikiranira hafi politiki y’igihugu cyabo, bemeza ko gushaka umubano ku gihugu nk’u Rwanda ari intambwe bateye, bagerageza guhindura umurongo w’ubukungu bari bamazemo imyaka, kuko bafata u Rwanda nk’urugero rwiza mu kugaragaza ubukana mu gusatira iterambere.
Aya makuru turacyayabakurikiranira.
Ohereza igitekerezo
|
umuvuduko w’iterambere u Rwanda ruriho tubikesha umuyobozi mwiza kandi uzi neza icyo umunyarwanda wese akeneye , gutsura umubano nibihugu bimaze kugera kuri byinshi bikaba bizatugeza kure heza hashobora , turagushimira muyobozi dukunda
kimwe mubintu nkundira umuyobozi w’igihugu cyacu ni ubwitange no gukunda abanyarwanda ku rwego rwo hejuru, ibi byose aba arimo ni ugushakira icyateza imbere abanyarwanda , Maroc ni igihugu kimaze gutera imbere twakwigiraho byinshi, abo bashoramani bazane iyo mari bakorane n’abanyarwanda, dukomeje kugishimira muyobozi mwiza
umubyeyi ni uyu , udushakira ikiza aho kiri hose, kwitanga , umuhate , kudatezuka kunshingano wahawe nabanyarwanda nibyo bikuranga muyobozi, mwiza, ganira nabo bashoramani bamanukane iyo mari twikomereze imihigo
erega nyakubahwa ntacyo atadukorera gusa Imana ijye imuha imbaraga akomeze kudushakira icyaduteza imbere natwe tumuri inyuma.
turagushimira cyane kuri byinshi umaze kutugezaho nyakubahwa President wa republika , byinshi tumaze kugeraho ni wowe tubikesha ubwitange umuhate kudushakira ikiza aho kiri hose, gerayo uganire nabo bashoramari bamanukane bazane izo noti rwose bashora mu rw’imisozi igihugu with 1000 opportunities. urugendo rwiza
ifuni ibagara ubucuti ni akarenge turashimira umuyobozi wacu mwiza utugererayo akatubagarira ubwo bucuki, maroc ni igihugu cyateye imbere gifite abashoramari bahagije bashobora kuza bagashora imari yabo mu rwanda , kandi rwose ibi nibimwe mubyo dushimira President wacu
twifurije urugendo rwiza ndetse n’akazi keza President wacu , kandi dukomeje kumushimira byinshi byiza amaze kutugezaho , ariyo mpamvu tukimushaka ngo akomeze atugende imbere