Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu

Perezida Paul Kagame yavuze ko imishinga u Rwanda ruhuriyeho na Uganda na Kenya itoroshye ariko kuyishobora ari uko impande zombi zihura zikaganira aho imirimo igeze.

Abayobozi bahagarariye Umuhora wa Ruguru bafata ifoto y'urwibutso
Abayobozi bahagarariye Umuhora wa Ruguru bafata ifoto y’urwibutso

Ibyo bihugu uko ari bitatu bihuriye ku mishinga myinshi igamije kubiteza imbere, irimo uw’umuhanda wa gari ya moshi n’uwo kubaka icyambu cya Mombasa.

Hari n’indi ijyanye no gukwirakwiza ikoranabuhanga muri ibyo bihugu ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’abantu.

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye inama y’Umuhora wa Ruguru yabaye ku nshuro ya 14, ikabera i Nairobi muri Kenya, Perezida Kagame yavuze ko iby’ingenzi byamaze gushyirwa mu bikorwa ubu hasigaye kubikurikirana.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama

Yagize ati "Twafashe iya mbere mu guhuriza hamwe za guverinoma, ubucuruzi, n’abashoramari baba ab’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga, kugira ngo iyi mishinga igerweho.

"Akazi ko ntigateze kurangira ariko umwanya nk’uyu udufasha kongera kurebera hamwe ibyagezweho n’ibigikeneye gukorwa."

Bimwe mu bikorwa byihutirwa birimo ibyo kubaka inzira ya gari ya moshi izahuza ibyo bihugu no kubaka icyambu cya Mombasa-Nairobi n’icya Mombasa-Naivasha.

Iyo nama yitabiriwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Iyi nama y'umuhora wa ruguru yari ibaye ku nshuro ya 14
Iyi nama y’umuhora wa ruguru yari ibaye ku nshuro ya 14
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka