Perezida Kagame yavuze ko Afurika imaze iminsi yizezwa ibitangaza
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika imaze igihe yizezwa ibitangaza igahabwa amasezerano menshi n’amahanga ariko akenshi ntashyirwe mu bikorwa ngo agire icyo afasha abaturage ku buryo bufatika.
Perezida Kagame yabigarutseho mu nama yahuje abayobozi b’ibigo bikomeye byo muri Afurika n’u Bufaransa baganira ku guteza imbere inganda zitangiza ibidukikije no guhindura uburyo bwo kubona no gukoresha ingufu zidahumanya ikirere.
Umukuru w’Igihugu yabajije niba ibi atari akarengane, ashimangira ko iyo witegereje ariko bimeze, ariko avuga ko Abanyafurika bagomba mbere na mbere kwiyemeza gufata inshingano zo kwiyubakira ejo hazaza habo.
Yavuze ko nta muyobozi uwo ari we wese ku isi, kabone n’iyo yaba ayobora igihugu gikomeye gute, ushobora gukemura ibibazo bya Afurika kurusha Abanyafurika ubwabo.
Yagize ati: "Nk’Abanyafurika, tugomba kubanza gufata inshingano mbere y’uwo ariwe wese. Nta muyobozi n’umwe ku Isi, kabone n’iyo yaba ayobora Igihugu gikomeye gute, uzaza gutabara umugabane wacu ibibazo byawo."
Perezida Kagame yibukije ko iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika rishingiye ku bushake n’imbaraga z’abaturage bawutuye.
Yashimangiye ko ibiganiro nk’ibi bikwiye kuba urubuga rwo gushakira hamwe ibisubizo, asaba ubufatanye bwimbitse hagati y’ibihugu n’abikorera kugira ngo Afurika ishobore kwigibotora imbogamizi ziyiri imbere.
Ibi biganiro byabaye nyuma y’inama y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa yahawe izina rya ‘
Africa Forward Summit, igomba kuvamo imyanzuro y’ubufatanye hagati y’impande zombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|