Perezida Kagame yatangiye kubwira Abanyafurika ko gukorera hamwe ari byo bizabazamura

Harabura amasaha make ngo Perezida Paul Kagame atangire kuyobora umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU), ariko yatangiye gukoresha imvugo zimwe zisanzwe zimenyerewe mu Rwanda aho aba asaba Abanyarwadna gukorera hamwe.

Perezida Kagame ari i Addis Ababa aho yitabiriye inama ya 30 ya AU
Perezida Kagame ari i Addis Ababa aho yitabiriye inama ya 30 ya AU

Perezida Kagame amaze kwigaragaza mu mahanga kubera kurangwa n’imvugo ngiro yo “gukorera hamwe” no “kwishakamo ibisubizo”.

Iyi mvugo iri mu zo yakunze kugarukaho mu myaka yashize, akangurira Abanyarwanda kumva ko nta wundi uzabakura mu bukene barimo uretse bo ubwabo no kwishyira hamwe.

Ibyo avuga ntibigarukira mu magambo gusa kuko mu myaka 24 ishize u Rwanda ruvuye muri imwe muri Jenoside mbi zabayeho ku isi, aho Abaturage bishe abaturanyi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rugashobora kwiyubaka mu buryo bwatunguye amahanga.

Bamwe babifata n’ibitangaza ariko kuri Perezida Kagame ni amahitamo y’Abanyarwanda yo kwishyira hamwe batitaye ku bibatanya no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibaranga.

Imitekerereze nk’iyi n’imiyoborere ye, yatumye Perezida Kagame ashingwa kuyobora komisiyo yari ishinzwe gukora amavugurura mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe, ku buryo amwe muri ayo mavugururwa yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Amwe muri yo ni ajyanye no kuba uyu muryango ugomba kwishakamo amafaranga atuma ukora ibikorwa bya buri munsi. Ayo mafaranga akaba agomba kuva mu misoro ingana na 0.2% by’ayinjira muri buri gihugu kigize uyu muryango.

Uretse ibyo Perezida Kagame yatanze ibiganiro byinshi ku isi, ahabwa ibihembo bitabarika, ariko akomeza gushimangira ko uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ruruta ruruta kure ibituruka hanze bigamije "kubagirira neza."

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018, Perezida Kagame yongeye gusaba abayobozi b’ibihugu by’Afurika kurangwa no gukorera hamwe hatitawe ku bibatandukanya kugira ngo bateze ibihugu byabo n’umugabane muri rusange imbere.

Yari yitabiriye inama ya AU igamije ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika (NEPAD), inama yabanjirije inama rusange y’uyu muryango.

Yavuze ko intego nkuru ya NEPAD ari ugufasha umugabane w’Afurika gutera imbere, ari yo mpamvu hakenewe kwiga uburyo yakomeza gukora neza kugira ngo igire uruhare rw’icyo yashyiriweho.

Yagize ati “Uburyo abakuru b’ibihugu bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’ibyemeranyijweho, bigaragaza agaciro babiha (…) Niyo mpamvu ari ngombwa ko higwa uburyo twese tugabana inshingano ariko tutiyibagije ko kuri uyu mugabane buri wese afite imikorere ye.”

Iyi nama irakurikirwa n’inama y’akanama ka AU kagamije kurebera hamwe uko umutekano uhagaze muri Afurika, nayo yitabirwa n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka