Perezida Kagame yashyikirijwe imfunguzo zimwemerera kuba umuturage wa Abidjan

Perezida Paul Kagame ukomeje uruzinduko agirira muri Côte d’Ivoire yashyikirijwe infunguzo na Guverineri w’Umujyi wa Abidjan zimwemerera kuba umuturage wawo w’icyubahiro.

Perezida Kagame yambitswe imyenda y'umuco w'Abanya-Cote d'Ivoire
Perezida Kagame yambitswe imyenda y’umuco w’Abanya-Cote d’Ivoire

Perezida Kagame usoza uru ruzinduko kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2018, yagiriye ibihe bikomeye muri Côte d’Ivoire, aho u Rwanda rwasinyiye amasezerano atandukanye y’ubufatanye mu bucuruzi no mu bwikorezi bwo mu kirere.

Perezida Kagame kandi yanateguriwe umuhango wo gusangira ku meza udasanzwe, aho we na Madame Jeannette Kagame bambitswe imidali yo kubagira abanyagihugu b’icyubahiro ba Côte d’Ivoire.

Mbere y’uko asoza uruzinduko rwe yitabiriye umuhango yatumiwemo na Guverineri w’Umujyi wa Abidjan wamushyikirije imfunguzo zimwemerera kuba umuturage waho ku mugaragaro.

Perezida Kagame yabyishimiye agira ati “Iki cyubahiro mpawe ni ishema kuri njye, ku mugore wanjye no ku baturage b’u Rwanda nkorera. Ngifashe kandi nk’ubushake Umujyi wa Abidjan ugaragaza wo guha ikaze Abanyafurika bose aho bari hose kuri uyu mugabane.”

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro n’abikorera muri uyu mujyi kugira ngo barebere hamwe amahirwe y’ubucuruzi bahererekanya ku mpande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukoraneza cyane muzampe amatekaya Gatete Mimi

twizeyumuremyi yanditse ku itariki ya: 5-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka