Perezida Kagame yashimangiye akamaro k’ubufatanye mu iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere ari ingenzi mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere no kuzamura ubukungu bw’ibihugu bya Afurika, agaragaza amahirwe u Rwanda rwungukiyemo.
Ibi yabigarutseho mu nama ya African Air Transport Convention & Expo 2026, iri kubera I Lome muri Togo, kuva tariki 15-19 Kamena 2026. Iyi inama itegurwa ku bufatanye bwa Komisiyo Nyafurika ishinzwe ibijyanye n’indege za gisivile n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko isoko rimwe rikora neza ari irishingiye ku mategeko n’amabwiriza asobanutse kandi ahamye mu bihugu bitandukanye.
Yagize ati: “Isoko rimwe rikora neza iyo amategeko n’amabwiriza bihuye kandi byumvikana mu bihugu byose. Inzego zifite inshingano zo kuyobora ibi zisanzwe zihari, kandi zikwiye gushyigikirwa. Iri hame kandi rireba na politiki igomba gukurikizwa kuri visa."
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukuraho inzitizi zimwe na zimwe, zirimo iza visa, hagamijwe korohereza abantu gusura igihugu, guhuza ibikorwa no gushaka amahirwe.
Ati: “Mu Rwanda, twakuyeho izo nzitizi kuko twashakaga ko abantu basura igihugu, bagahuza ibikorwa ndetse bakavumbura amahirwe ahari. Kandi nk’uko tubizi, ni cyo cyari gikwiye gukorwa.”
Yongeyeho ko ibyo byagize uruhare rukomeye kuko byatumye habaho kwiyongera kw’ibikorwa by’ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’ubwiyongere bw’ingendo z’indege.
Perezida Kagame yashimangiye ko iki gikorwa u Rwanda rwakoze, cyagaragaje ko gufungura imipaka n’imikoranire ari imbaraga zikomeye zituma iterambere ryihuta, anavuga ko nta Karere na kamwe gashobora kugera ku bushobozi bwako mu gihe gahisemo kuba nyamwigendaho.
Ati: “Uko ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongera, niko butanga amahirwe menshi kandi bugafungura inzira nshya z’iterambere.”
Yasoje ashimangira ko guteza imbere ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye rya Afurika.
Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye, igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya AU izwi nka Single African Air Transport Market (SAATM), igamije gukuraho inzitizi zikigaragara mu ngendo zo mu kirere muri Afurika no guhuza imikoranire muri uru rwego.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|