Perezida Kagame ari muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi
Yanditswe na
KT Editorial
Perezida Kagame yageze i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique, aho agiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rw’akazi.

Ubwo Perezida Paul Kagame yageraga muri Mozambique
Ahagana ku isaa tanu zo kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukwakira 2016, nibwo yageze ku kibuga cy’indege cya Maputo, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu Oldemiro Baloi.
Uru rugendo rugamije ahanini gutsura umubano ushingiye ku buhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi umwakira mu gihugu cye

Perezida Paul Kagame aramutsa abayobozi batandukanye muri Mozambique

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi
Aya makuru turacyayabakurikiranira.
Ohereza igitekerezo
|
gufungura amarembo biracyenewe badukurireho visa yokwinjirayo twisanzure mubucuzi nankomyi gusa Perizada wu Rwanda ndizerako mubyamujyanye Nibyo birimo kuko byafasha benshi
nazadusure turamwishimiye