Perezida Kagame arasaba ko imbaraga zishyirwa mu buhinzi nyafurika zibanda ku rubyiruko

Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku buhinzi n’ibiribwa ko hakenewe kwibanda ku rubyiruko nk’abagize igice kinini cy’abaturage b’Umugabane wa Afurika kuko ibitekerezo bikiri bishya n’udushya bafite bigamije kwihangira imirimo byarushaho gutera imbere.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yifatanyaga na mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, mu gutangiza Inama y’Ihuriro Nyafurika ku buhinzi n’ibiribwa hibandwa ku buryo urubyiruko rwakubakirwa ubushobozi rugafata mu nshingano ahazaza h’urwego rw’ubuhinzi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati: "Tugomba kwibanda ku rubyiruko rugize igice kinini cy’abaturage bacu, binyuze mu burezi, binyuze mu kubatera inkunga mu by’imari, binyuze mu bufatanye butandukanye kugirango ibyo bitekerezo byose bikiri bito n’udushya twabo mu gihe cyo kwihangira imirimo bibafashe gutera imbere."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko n’ubwo urwo rubyiruko rukwiye kwitabwaho ariko narwo rugomba kumva ko rufite inshingano ntirwicare ngo rwumve ko ruzahora rutegereza ubufasha.

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: "Rubyiruko, ubutumwa bwanjye buroroshye kuri mwe, ntitugahunge ibibazo. Kuberako n’aho wirukira, uzahasanga ibibazo, bishobora no kuba birenze, cyane cyane igihe bizagusubiza inyuma aho waturutse. Ariko ku ruhande rw’ibyo, gira intego, umenye ko ibibazo bitazabura, gerageza unanirwe ariko ntuzananirwe kugerageza."

Muri iyi nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Perezida Kagame yagaragaje kandi ko kugira ngo Abanyafurika bashobore kubyaza umusaruro ubutaka n’undi mutungo kamere bafite, basabwa gushyira mu bikorwa ibyo bavugira mu nama zitandukanye zirimo n’izivuga ku buhinzi no kwihaza mu biribwa.

Yavuze kandi ko Afurika mu bibazo igifite harimo n’ikibazo cyo kutabona ishoramari ridahagije mu rwego rw’ubuhinzi ariko agaragaza ko hari intambwe u Rwanda rwateye mu mavugurura muri urwo rwego binyuze mu bufatanye n’ibigo bitandukanye birimo n’ibigega mpuzamahanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka