OMS yatangaje ko Afurika yibasiwe n’umubyibuho ukabije

Isesengura rishya ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryerekana ko umuntu umwe muri batanu bakuru n’umwe mu bana 10 n’abangavu n’ingimbi, bigaragara ko bazaba bafite umubyibuho ukabije mu kwezi k’Ukuboza 2023, Iryo sesengura rikagaragaza ko ibyo bizaba mu gihe nta ngamba Leta z’ibihugu zashyiraho kugira ngo zikumire uwo mubyibuho.

Bimwe mu bitera umubyibuho ukabije harimo kurya ibiryo byinshi birimo ibinure ariko nta gikorwa ngo ibyo bigabanuke, bigakomeza kwiyubaka mu mubiri kugeza ubwo umuntu atabasha no kwiterura. Gusa hari n’abagira iki kibazo biturutse ku babyeyi babo cyangwa inkomoko.

Umubare munini w’umubyibuho ukabije uboneka muri Amerika ya Ruguru, Amerika y’Epfo na Karayibe. Hafi ya kimwe cya kabiri cy’abantu (47%) muri Amerika birashoboka ko bazaba bafite umubyibuho ukabije muri 2030.

Ni mu gihe biteganijwe ko umubare muri Afurika uzikuba gatatu, aho uzasanga abagore benshi bibasiwe cyane kurusha abagabo.

Ingaruka k’umuntu mukuru ufite umubyibuho ukabije byongera ibyago bikomeye ku buzima, birimo kwibasirwa n’indwara zirimo iz’umutima, diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso na kanseri zimwe na zimwe.

Ku bana bafite ibiro birengeje urugero baba bashobora kwibasirwa n’ibibazo bifitanye isano n’umubyibuho ukabije, aho baba bafite ibyago byo gupfa imburagihe, n’ubumuga mu gihe cy’ubukure.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2019 n’ishyirahamwe mpuzamahanga rirwanya umubyibuho ukabije, buvuga ko umubare w’abana bari mu cyiciro cy’ababyibushye cyane uzagera kuri miliyoni zirenga 250 mu mwaka wa 2030, uvuye kuri miliyoni 150.

Ubwo bushakashatsi buvuga kandi ko Ubushinwa na Afurika y’Epfo bishobora kuzaba ari byo byiyongeramo cyane umubare w’abana bafite umubyibuho ukabije.

Mu gihe isi yizihizaga umunsi w’umubyibuho ukabije ku ya 4 Werurwe 2022, isesengura rya OMS ryashyizwe ahagaragara rivuga ko ubwiyongere bw’umubyibuho ukabije mu bantu bakuru, buzava kuri 13,6% kugeza kuri 31%, mu gihe mu bana ndetse n’ingimbi buzava kuri 5% kugeza 16.5%.

N’ubwo amateka y’umugabane w’Afurika agaragaza ko hahoze ikigero cy’umubyibuho ukabije kiri hasi, ariko bitewe n’imiterere y’imijyi, ubuzima bwo kubaho umara igihe kinini wicaye ndetse no gufata amafunguro akungahaye ku binure, byatumye umubare w’abafite bene uyu mubyibuho biyongera.

Dr Matshidiso Moeti, umuyobozi wa OMS mu karere ka Afurika ati “Afurika irimo guhura n’ukwiyongera kw’ikibazo cy’abafite ibiro birenze urugero ndetse n’umubyibuho ukabije, kandi birarushaho kwiyongera. Ibi ni ikibazo cy’igihe kuko niba tutagenzuye, amamiliyoni y’abaturage harimo n’abana bazagirwaho ingaruka, kuko bazabaho igihe gito bitewe n’ibibazo by’ubuzima bubi.”

Dr Moeti yakomeje avuga ko bishoboka ko iki kibazo cyakemuka, kuko byinshi mu bitera umubyibuho ukabije bishobora kwirindwa.

Imibare iheruka kwerekana kandi ko 18.4% by’abagore na 7.8% by’abagabo ku mugabane wa Afurika babana n’umubyibuho ukabije, bivuye kuri 12% na 4.1%, mu 2000.

Abagore bagera kuri miliyoni 74 muri Afurika bazaba bafite umubyibuho ukabije mu 2030, ugereranije na miliyoni 26 bariho muri 2010, abagabo bakazaba bangana na miliyoni 27 mu 2030, bavuye kuri miliyoni 8 muri 2010.

Raporo ku bijyanye n’imirire ya ‘2020 Global Nutrition’ yerekanye ko 11.2% by’Abanyarwanda bafite umubyibuho ukabije, mu gihe ku Isi yose iyi raporo yavugaga ko abafite iki kibazo ari hafi miliyari 2.1, ndetse buri mwaka abagera kuri miliyoni 2.8 bahitanwa n’icyo kibazo.

Umubyibuho ukabije nawo ugaragara nk’impamvu ikomeye mu mpfu zatewe na Covid-19, bitewe n’indwara zikomeye abayanduraga babaga barwaye, ndetse byongereye n’umubare mwinshi w’abakeneraga ibitaro.

N’ubwo ariko nta makuru agaragaza isano iri hagati y’umubyibuho ukabije na Covid-19, ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru ‘Journal of Infection and Public Health’, bwagaragaje ko mu bantu miliyoni 2.5 bapfuye bazize Covid-19 ku isi mu mpera za Gashyantare umwaka ushize, Miliyoni 2.2 bari abantu baturuka mu bihugu aho abaturage barenga kimwe cya kabiri bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

N’ubwo inzobere mu mirire bavuga ko hakenewe ingamba zihutirwa, banaburiye ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, Guverinoma zigomba gutangira gusuzuma bimwe mu biribwa no kurushaho kwigisha abaturage.

Mu rwego rwo kurwanya umubyibuho ukabije, OMS nayo irasaba ko hashyirwaho ingamba zihutirwa zirimo amabwiriza ya Leta nko ku ngano zibiribwa byinjira mugihugu bifite amasukari, ibinyobwa ndetse n’amabwiriza yo kubyamamaza n’ishyirwaho ry’ingengo y’imari, guteza imbere ibiryo byiza ku bana bato n’abakuze, ndetse no gushimangira serivisi z’ubuzima rusange.

Muri uyu mwaka 2022, OMS itangaza ko izakorana n’ibihugu 10 birembejwe n’iki kibazo cyane byo ku mugabane wa Afurika, mu bikorwa byihuse byo kugabanya umubyibuho ukabije, ariko ntihatangajwe ibyo bihugu ibyo ari byo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Afurika ngoyibasiwe numubyibuho Niko ntamuhangayiko baba bafite iyo ubwonkobwawe butekanye uwayehoneza urabyibuha ko ntamuyede cg Umufundi ubyibuha bababariyesha

Hareremana jeanclaude yanditse ku itariki ya: 7-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka