Nyuma ya gutsinda M23, ngo FDLR niyo ikurikiraho - Lambert Mende

Nyuma y’uko ingabo za Kongo-Kinshasa (FARDC) zifatanyije n’umutwe udasanzwe w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe guhashya imitwe yitwara gisirikare zitsinze urugamba zarwanaga na M23, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya Kongo, Lambert Mende atangaza ko bagiye kurwanya FDLR.

Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) tariki 05/11/2013, Lambert Mende yavuze ko nta mutwe witwara gisirikare bifuza ku butaka bwa Kongo, aho yagize ati: “Nta mwanya w’umutwe uwari wo wose mu gihugu cyacu.”

Uyu muvugizi wa Leta ya Kabila yakomeje avuga ko umutwe wa 23 wari ku isonga mu mitwe bashakaga gukuraho none hatahiwe umutwe wa FDLR, ati: “Umutwe wa M23 wari ku mwanya wa mbere, bagiye gusimburwa na FDLR. Tugiye kuwambura intwaro.”

Nubwo Lambert Mende avuga ibi, hari amakuru avugwa ko umutwe wa FDLR wabafashije ku buryo bukomeye mu kurwanya umutwe wa M23 kuva watangira kugera ku iherezo ryawo, ariko nanone ntibivuga ko bidashoboka igihe cyose, inyungu bari babafiteho zirangiye.

Nyuma ya guhashya FDLR, imitwe ya ADF-NALU na LRA yo mu gihugu cya Uganda ni yo uzakurikiraho ndetse na FNL yo mu gihugu cy’u Burundi, indi mitwe y’Abanyekongo ikazasorezwaho; nk’uko Lambert Mende abyemeza.

Ingabo za Kongo-Kinshasa zagaruriwe icyizere n’Abanyekongo nyuma yo kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Burasizuba bya Kongo nka Kibumba, Rutshuru, Buhimba na Bunagana, umutwe wa M23 wari warigaruriye mu gihe cy’amezi 19.

Umutwe wa M23 wagaragaje imbaraga mu mpera z’umwaka wa 2012 wigarura Umujyi wa Goma ariko abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko watakaje ingufu ubwo ubuyobozi bwawo bwo hejuru bwashanwaga, bagasubiranamo byatumye usubira inyuma utakaza abasirikare n’ibikoresho bitagira ingano.

Uruhande rwa Jean Marie Runiga rwahungiye mu Rwanda n’intwaro zikomeye, ibi byagabanyije icyizere na morale uyu mutwe wari ufite muri rusange.

Ku rundi ruhande, ayo makimbirane hagati ya Jean Marie Runiga na Gen. Makenga yongereye imbaraga ingabo za Kongo-Kinshasa maze amata abyara amavuta ubwo Umuryango w’Abibumbye wohereza umutwe udasanzwe ushinzwe guhashya imitwe yitwara gisirikare utera ingabo mu bitugu ingabo za FARDC.

Iherezo rya M23 nk’umutwe wa gisirikare ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 05/11/2013, Perezida wayo uri mu biganiro i Kampala atangaza ku mugaragaro ko umutwe akuriye uhagaritse intambara.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi ni ukudukinga agatambaro mu maso sha! FDLR ni abajama b’ingabo za Congo cyane, kuko babifashisha kurwanya M23! Ingabo za Congo erega niyo invura yaguye ntibakisheta ku rugamba, boherezayo FDLR, ubu bafitanye umubano udasanzwe ntibabirukana.

Maria yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Ibyo mende avuga ni ukujijisha itangaza makuru n’imiryango mpuzamahanga!! Mu rugamba rwo kwambura intwaro M23, FDLR na FRDC nibo bavugwaga cyane ku rugamba barasana na M23! None aratinyuka akavuga ko bazambura intwaro M23??? Ahubwo bazayigororera bayinjiza mu gisirikare cya Congo.

Higiro yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka