Nyiragongo: Indege ya kabiri itagira umupilote ya Monusco yakoze impanuka

Mu gitondo tariki ya 20/10/2014, indege nto itagira umupilote (drone) y’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (Monusco) yakoze impanuka mu gace ka Nyiragongo irashwanyagurika.

Nk’uko bitangazwa n’umupolisi wageze bwa mbere ahabereye iyi mpanuka, Kitoko Kwala Fils uyobora sitasiyo ya Polisi ya Munigi, ngo yasanze abana batangiye kwigabiza ibikoresho by’iyi ndege birimo utwuma dufata amashusho hamwe n’amababa yayo.

Ibisigazwa by'indege itagira umupilote yakoze impanuka.
Ibisigazwa by’indege itagira umupilote yakoze impanuka.

Kitoko Kwala avuga ko bashoboye kurinda umutekano w’ibyuma by’iyi ndege nto birimo utwuma dufata amashusho na mudasobwa ikoreshwa mu kuyiyobora no kubika amafoto kugeza Monusco ije gutwara ibisigazwa by’indege.

Abaturage batuye Munigi bavuga ko iyi ndege yaguye mu gihe harimo hagwa imvura nyinshi yarimo n’umuyaga mwinshi kuva saa tatu kugera saa tanu, n’ubwo bavuga ko batazi niba aribyo byateye impanuka ku buryo yakwangirika bikabije.

Imodoka ya Monusco ubwo yari imaze gupakira ibisigazwa bya Drone.
Imodoka ya Monusco ubwo yari imaze gupakira ibisigazwa bya Drone.

Indege ya Monusco yo mu bwoko bwa Drone yakoze impanuka ibaye iya kabiri nyuma y’indi yabaye tariki 15/01/2014 ku kibuga cy’indege cya Goma.

Drone yakoze impanuka yari isanzwe mu kazi ko gufata amashusho ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo, ubutabazi bwihuse bwo kuyikura aho yakoreye impanuka bukaba bwarahise bukorwa na Monusco aho ibyuma byayo byashizwe mu mifuka ibiri, Monusco ikaba itaratangaza icyateye iyi mpanuka.

Indege nto zo mu bwoka bwa Drones zikoreshwa na Monusco zatangiye gukoreshwa mu burasirazuba bwa Kongo mpera za 2013 mu bikorwa byo gucunga umutekano no gutanga amakuru ku mitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Kongo.

Iyi ndege yifashishwaga mu gufata amashusho.
Iyi ndege yifashishwaga mu gufata amashusho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

aha ubundise izo ndege ziba zijyahe?

alias yanditse ku itariki ya: 27-11-2014  →  Musubize

baramaze. wowe se uzifuriza kugwa uzishinzw
ho iki?

m s yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

Ntabwo zizi kugwa yaba zagwaga zigashira ubundi c zari zazanywe n’iki? ziririrwa zizerera gusa mukirere FDLR nayo iraho yidegembya ngo ni Drones tuuu!

Edward yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

uriya mu polisi yababeshye. ko ndaba indege yangiritse utwo twuma dufata amafoto twarokotse dute. amababa y’indege yo buriya bashakaga kuyacuramo imbabura.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

nishimiye.uburyomutugezaho.iyiprogmes

mungwarakarama yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka