Ntabwo twarekera ubuzima bw’igihugu cyose mu biganza by’umusazi – M23 kuri Tshisekedi

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 Corneille Naanga yaburiye ubutegetsi bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) ko nibongera kubatera mu birindiro byabo bazirwanaho, kugeza batsiratsije ibibabangamira bahereye aho bituruka.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mujyi wa Goma, Naanga wari uherekejwe na Bertrand Bisimwa umwungirije, yabanje kugaragaza ko hari ikibazo cy’uko DRC yica amasezerano aganisha ku mahoro.

Yagize ati “Tubababjwe no kumenyesha umuryango mpuzamahanga n’abaturage ba Congo ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwasuzuguye amasezerano y’Amahoro.”

Yongeyeho ati “aho aya masezerano yateganyaga gucecekesha imbunda, bo barazisakurishije cyane, baba basuzuguye inzira y’amahoro. Ababigwamo si abasirikare, ahubwo ni abasaza, abana n’abagore.”

Atanga urugero, Naanga yavuze ko hari ibindi birindiro bishya 58 FARDC yatangije kugira ngo ikomeze kubarwanya, nka za Fizi, Uvira aho ngo usanga ari urugamba rurimo abasirikare b’u Burundi, Imbonerakure bafatanyije na FARDC.

Ibindi na byo ngo biri za Walikale ndetse na Masisi.

Yavuze ko Ubutegetsi bwica agahenge kuri ubwo buryo, bwica uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ibi ngibi, Naanga ngo asanga harimo kwivuguruza kuko ngo Perezida Felix Tshisekedi ni we wahoraga acuragana I Doha n’i Washington asaba ko bamufasha gutangiza ibiganiro biganisha ku mahoro, nyuma yo kwanga ibyo abahuza b’akarere bari baragerageje. Nyamara ngo uyu munsi Tshisekedi ashaka kwemeza isi akoresheje intwaro ibyo yanga kuganira mu masezerano y’amahoro.

Naanga yavuze ko M23 yavuze ko bagomba kwirwanaho bakanarengera abasivile, kandi n’ibiganiro bya Doha bigakomeza, kandi Tshisekedi yakwanga kubizamo, bakamwihorera bagakomezanya n’Abakongomani.

Aha niho Bertrand Bisimwa yagize ati “Tshisekedi avuga ko ibiganiro by’amahoro bidashoboka adahari, kandi koko ntabeshye kuko ari we kibazo. Ubwo ari we kibazo, icyo kibazo tuzabanza tugikureho. Nataboneka, tuzaganira n’Abakongomani.”

Naho Naanga yongeyeho ati “Turongera kubwira abatangije gahunda y’ibiganiro bya DOHA na Washington ko ababangamiye urugendo rw’amahoro, atari M23, ahubwo ni ubutegetsi bwakomeje kugaragazwa n’ubugambanyi.”

Yongeyeho ati “Twongeye kwihanangiriza ubutegetsi bwa Kinshasa, ko nibongera kudutera tuzirwanaho, kugeza ubwo tuzatsiratsiza abadutera duhereye ku isoko.”

M23 kandi yavuze ko batazagambanira urugendo rw’amahoro, ariko ngo ntibazanemerera uzashaka gutsemba abaturage.

Avuga ku myifatire ya Perezida Felix Tshisekedi ngo uyobora igihugu akagishyira mu gatsiko k’umuryango we, kandi ntarinde abaturage ahubwo akabica, Naanga yongeyeho ko DRC idashobora kurekerwa mu biganza by’umusazi, maze agira ati “ ibi tugomba kubihagarika.”

Yavuze ko mu bindi bihugu usanga bashaka kurinda no kurengera abahoze ari abakuru b’ibihugu, ariko Kinshasa ugasanga ihiga Joseph Kabila, ikajya gushaka abahoze ari abakuru b’ibihugu b’ahandi, ariko we bakamwirengagiza, kandi ari we uzi neza ikibazo abaturage ba DRC bafite.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka