Nta faranga rya AU rigipfa ubusa - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko kuva Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) utangiye kwishakamo inkunga binyuze mu misanzu y’ibihugu, nta faranga rigipfa ubusa.

Perezida Kagame avuga ko ikoreshwa ry'ingengo y'imari ya AU risigaye rihagaze neza
Perezida Kagame avuga ko ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya AU risigaye rihagaze neza

Ibyo bikaba byaragize ingaruka z’uko ibihugu byagendaga biguru ntege mu gutanga imisanzu byatangiye kubyitabira, nk’uko yabitangarije mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama y’umuryango Mo Ibrahim, yateraniye i Londres mu Bwongereza kuri iki Cyumweru tariki 7 Ukwakira 2018.

Yagize ati “Ingengo y’imari ya AU umwaka utaha yagabanutseho 12%. Ibihugu bikomeje kongera umusanzu wabyo muri uyu Muryango.

“Nta mafaranga agipfa ubusa. Turakora ibyo dushoboye kandi ibihugu biragenda byumva inshingano zabyo.”

gusa yavuze ko AU igifite byinshi byo gukora ku bijyanye n’imvururu zikigaragara hirya no hino muri Afurika, kimwe n’umubare munini w’urubyiruko ruhunga Afurika rwerekaza ku mugabane w’u Burayi.

Ati “Iki kibazo ntabwo cyakemurwa n’igihugu kimwe cyonyine, tugomba gushyiraho uburyo buhamye kandi buhoraho. Icya mbere ni ukwirinda icyagirira nabi abimukira. Kubabuza kuza binyuze mu rupfu ni politiki idashingiye ku bumuntu kandi ntibibabuza kuza.”

Perezida Kagame yatumiwe mu nama y’butegetsi ya Mo Ibrahim, umuryango washinzwe n’Umuherwe w’Umunya-Sudani Mo Ibrahim akanawiyitirira.

Abayobozi batandukanye barimo n'abahoze bayobora ku mugabane wa Afurika bitabiriye iyi nama
Abayobozi batandukanye barimo n’abahoze bayobora ku mugabane wa Afurika bitabiriye iyi nama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndababwiza ukuri Paul kagame afite umuhamagaro n’isi yayiyobora!

IMENA MUNYAKAZI Aime yanditse ku itariki ya: 7-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka